122446745_3550972564993683_3177484312997424971_n.jpg

Dr Agnes Binagwaho yinjijwe mu nama y’ubuyobozi y’ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi cyo muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi ku Bagore (ICRW) gifite icyicaro i Washington muri Amerika, cyagize Umunyarwandakazi Dr Agnes Binagwaho ndetse n’Umugandekazi, Agnes Igoye, bamwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi yacyo, aho bitezweho kuzazana muri iyi nama ubumenyi bwabo n’ubunararibonye mu bijyanye n’Uburinganire mu by’ubuzima ku Isi, mu kurinda abana no gukumira icuruzwa ry’abantu.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryo kuwa 28 Kanama, Umuyobozi mukuru w’iki kigo, Peggy Clark, yagize ati “ Tunejejwe no kwakira Dr Binagwaho na Igoye mu nama y’ubuyobozi ya ICRW,”

Yakomeje agira ati “ Bombi bazanye ubumenyi bw’agaciro, ubunararibonye no kumva neza bizarushaho gufasha ICRW mu butumwa bwayo bwo guteza imbere uburenganzira n’amahirwe by’abagore n’abakobwa hirya no hino ku Isi.”

Dr Agnes Binagwaho ni umuganga w’impuguke mu buvuzi bw’abana kuri ubu wungirije umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’ubuvuzi yitwa University of Global Health Equity (UGHE) akaba n’umwe mu bayishinze. Ni kaminuza yibanda ku guhindura ukuntu serivisi z’ubuvuzi zitangwa hirya no hino ku Isi binyuze mu guhugura abakora muri uru rwego bafite ingorane zo gutanga serivisi z’ubuvuzi zifite ireme kandi kuri bose.

Mbere, Dr Binagwaho yabaye minisitiri w’ubuzima, nyuma yo kuba umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima, ndetse yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Sida.

Mugenzi we, Umugandekazi Agnes Igoye, we asanzwe ari umuhuzabikorwa wungirije w’urwego rushinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu muri Uganda, akaba n’umwe mu bagize itsinda riranga abakozi b’inzobere bakenewe mu mahanga.

122446745_3550972564993683_3177484312997424971_n.jpg

Uyu kandi abinyujije kuri internet, atanga amasomo ajyanye no kurinda abana muri Kaminuza ya Harvard, ndetse akaba na ambasaderi n’umwarimu muri Clinton Global Initiative University nk’uko tubikesha Softpower.

Ukuriye Inama y’Ubuyobozi ya ICRW, Tara Abrahams, yagize ati “Ntituzabona dutangiye gukorana na Dr Binagwaho na Igoye,”

Yakomeje agira ati “Urebye imbogamizi abagore n’abakobwa bahura na zo hirya no hino ku Isi, inzitizi zagaragajwe kandi zigakazwa n’icyorezo cyibasiye Isi n’ihungabana ry’ubukungu, ubunararibonye no kumva neza kw’aba bagore babiri bazaniye inama ni ingenzi cyane mu bihe bigoye kuri ICRW no ku Isi.”

Dr Agnes Binagwaho afite doctorat mu buvuzi yakuye muri Kaminuza Yigenga ya Buruseli ndetse n’impamyabumenyi ya Masters mu buvuzi bw’abana yakuye muri Kaminuza ya Bretagne y’Uburengerazuba mu Bufaransa.

Yigisha ubuvuzi bw’abana muri UGHE i Kigali, akaba n’umwarimu mukuru muri Global Health and Social Medicine mu Ishuri ry’Ubuvuzi rya Harvard, ndetse akanatanga amasomo muri Dartmouth’s Geisel School of Medicine yo mu Bwongereza. Amaze kwandika article zisaga 230 zijyanye n’ubuvuzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *