Kidum abona ifungwa rya Bruce Melodie rishobora kuzura akaboze hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Jean-Pierre Nimbona uzwi mu muziki w’u Burundi nka Kidum Kibido, yavuze ko ifungwa ry’umuhanzi Bruce Melodie rishobora kongera gukurura umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi mu gihe ibihugu byombi byari bimaze igihe byumvikana.

Bruce Melodie afungiye i Bujumbura mu Burundi kuva ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu, nyuma yo kuhagera yitabiriye ibitaramo bibiri yagombaga gukorera mu mujyi wa Bujumbura.

Polisi y’u Burundi yamutaye muri yombi imushinja ubutekamutwe.

Ibinyamakuru by’i Burundi bivuga ko uyu muhanzi yafatishijwe n’umukire usanzwe ategura ibitaramo witwa Toussaint, kuko hari $2,000 n’andi abarirwa muri miliyoni z’amarundi yamuhaye muri 2018 ubwo yamutumiraga mu gitaramo cyagombaga kubera i Bujumbura, ariko kikaburizwamo na leta y’u Burundi bikarangira Melodie atayamusubije.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, kuri uyu wa Kane yabwiye BBC ko Bruce Melodie agifunze ndetse ko atazakora ibitaramo afite mu Burundi mu gihe agikurikiranwe.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe hano mu Rwanda ndetse no mu karere yafungiwe i Burundi, mu gihe iki gihugu n’u Rwanda byari bimaze igihe mu biganiro bigamije kuzahura umubano wabyo umaze imyaka irenga itanu urimo ibibazo.

Ni ibyagize ingaruka no ku myidagaduro mu bihugu byombi, dore ko mu myaka ishize hari ibitaramo bamwe mu bahanzi barimo Kidum na Bruce Melodie bagombaga gukorera i Kigali cyangwa i Bujumbura byahagaritswe ku mpamvu benshi bahuje n’umubano mubi w’u Rwanda n’u Burundi.

Umuhanzi Kidum mu kiganiro yahaye BBC, yavuze ko ikibazo cya Bruce Melodie n’uwamufatishije abona cyari gukemurwa mu bundi buryo, kuko ubwakoreshejwe mu kugikemura bushobora kongera kuzura akaboze.

Ati: “Ibi bintu bishobora kuzana ‘incident diplomatique’ hagati y’ibihugu byariho bivugana neza ku bibareba.. Njyewe mu kwezi kwa karindwi nari i Kigali, undi muhanzi na we [Bruce Melodie] yahise agira icyizere ko yajya i Bujumbura, urumva hari ibyari bibaye.”

Kidum avuga ko ashyigikiye 100% ko Bruce Melodie asubiza uriya mucuruzi ibye, ariko ko bari kubikora mu bwumvikane.

Yunzemo ati: “None babishyize hejuru ku isi yose, bihise bimera nabi, byabaye uruvangitirane.”

Kugeza ubu uruhande rwa Bruce Melodie nta cyo ruratangaza ku byamubayeho i Bujumbura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *