Ibaruwa ya Meya wibutsaga Zion Temple kurinda abaturage urusaku

Musanze: Barashinja Zion Temple kwima amatwi ubuyobozi, igakomeza kubabuza umudendezo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage baturiye urusengero rw’Itorero Zion Temple ry’Intumwa Paul Gitwaza riherereye mu mudugudu wa Bukane, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze, baratakamba ngo inzego zifitiye ububasha zibakizeurusaku rw’ibikoresho by’umuziki byifashishwa mu rusengero rwayo kuko ngo bibabuza amahwemo, amanywa n’ijoro.

Iyi mikorere y’iri torero ngo yakomeje kuba umutwaro ku baturiye uru rusengero rwa Zion Temple ndetse ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwasabye ubugira kabiri ubuyobozi bw’uru rusengero gukemura iki kibazo ariko bukomeza kuvunira ibiti mu matwi.

Ni muri urwo rwego Umunyamakuru wa BWIZA akimara kubona amabaruwa abiri yandikiwe ubuyobozi bw’iri torero, yanyarukiye kuri uru rusengero, maze avugana n’umushumba warwo, Rev. Mugisha Jérôme maze yemera ko ibyo abaturage bavuga byabayeho koko ariko ko byakosowe, birinda gucuranga cyane ndetse ngo ingoma zo barazihagaritse birinda gusakuriza abaturage.

Agira ati: “Ni byo twatangiye ducuranga ibyo byose bavuga ariko nyuma y’aho uwari Meya Habyarimana Jean Damascène atwandikiye, adusaba guhagarika urwo rusaku, twarabyubahirije ariko na nyuma yaho twabonye indi yanditswe na Meya Jeannine ndetse we aranadusura, adusaba kubihagarika, turabyubahiriza. Ubu tuvugana ntabwo tugiteza urusaku nuko n’abaturage bagorana.”

Ku kibazo kijyanye n’ibikoresho bibuza urusaku gusohoka (Sound proof) Rev. Mugisha yabwiye BWIZA ko bari muri gahunda yo kubikora kuko kubaka ni urugendo. Ngo nta wubakira rimwe ngo rwuzure.

Yagize at: “Ni byo koko twasabwe gushyira mu rusengero ibikumira urusaku (Sound Proof) ariko ntabwo turagera igihe kuko kubaka ni urugendo. Twe, dutangira kubaka , ibyo twarabitekereje ariko ubu tuvugana yigeze ku makaro; ibirinda urusaku ni byo duteganya gukurikizaho kuko natwe ntitwishimiye ko twagirana ibibazo n’abaturage baturiye urusengero kandi ari bo twaje tugana kuko ni bo urusengero rwubakiwe. Kuvuga rero ngo twigometse ku byemezo by’ubuyobozi bw’akarere si byo ahubwo ni zo nzira tugomba gucamo, tukabana n’abaturage neza.”

Babona uru rusengero ari umutwaro uremereye

Ahagana mu 2010 ni ho Itorero Zion Temple rya Musanze, ryatangiye iyogezabutumwa n’ivugabutumwa ryayo mu karere ka Musanze, maze rikoresha amazu yari inyuma neza neza y’ibiro by’Akarere ka Musanze nk’urusengero bahimbarizamo. Gusa kubera urusaku rwabo, akarere kabasabye kwimuka vuba na bwangu maze bahabwa ikibanza hafi y’umusozi wa Nyamagumba.

Gusa kubera ikibazo cy’ubusugire ry’ibikorwa biri ku musozi wa Nyamagumba, harimo ndetse no kwanga rwa rusaku twavuze haruguru, Zion Temple yangiwe kubaka hafi y’uyu musozi wa Nyamaguba. Bityo, byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’itorero bwitabaza inkiko, burega akarere ka Musanze kubahuguza ubutaka bwabo.

Mu rubanza rwamaze igihe kirenga umwaka, Zion Temple yatsinze akarere maze gasabwa kubashakira ubundi butaka bakubakaho urusengero rwabo. Ni yo mpamvu, mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’uru rubanza, akarere ka Musanze kaguriye iri torero ubutaka buherereye mu murenge wa Musanze, akagari ka Cyabagarura, umudugudu wa Bukane.

Ni ubutaka buherereye rwagati mu rusisiro rutuwe cyane n’abaturage b’ingeri nyinshi kandi rukomeza guturwa ku bwinshi. Aha ni naho havutse rero ikibazo cy’urusaku, rubuza amahwemo n’umudendezo abaturage baturiye utu rusengero, hakibazwa iburyo n’ukuntu aba baturage bazaturana na Zion Temple.

Na none mu mwaka w’018, ni bwo urusengero rushya rwa Zion rwatashywe, ruza ntacyo ruhindura ku mikorere yarwo ahubwo urusaku rw’ingoma n’ibyuma birangurura, birushaho kwiyongera, ibitaramo bikesha ijoro nabyo sinakubwira babyongerera ubwinshi. Ibi ni byo byatumye abaruturiye bitabaza ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ngo bubakemurire iki kibazo cyatumaga birirwa mu rusaku ndengakamere, bakarara batagohetse, abana ntibashobore gusinzira ndetse no gusubira mu masomo n’ibindi bibazo biterwa n’urusaku ndengakamere.

Akarere kumvise iki kibazo, maze mu ibaruwa yo ku wa 15/10/2018, BWIZA ifitiye kopi, uwari Meya icyo gihe, Habyarimana, yasabye ubuyobozi bw’iri torero gushyira mu rusengero ibituma urusaku (sound proof) ruva muri urwo rusengero, rudasohoka kugira ngo rutabangamira abaruturiye, ritegekwa kubikora mu gihe kitarenze iminsi 15; ibyo kandi ryabirengaho rigafatirwa ibihano biteganywa n’amategeko.

Abaturiye uru rusengero bategereje ko ibyo ubuyobozi bw’itorero bwasabwe byashyirwa mu bikorwa, amaso ahera mu kirere, bituma bongera kwitabaza ubuyobozi bw’akarere ngo bubarenganure. Maze uwari Meya icyo gihe Nuwumuremyi Jeanine, yiyizira kureba imiterere y’iki kibazo, ubwo yitabiraga inteko y’abaturage yari yateranye kubera iki kibazo.

Amaze kubona uburemere bw’iki kibazo, Meya Nuwumuremyi na we yandikiye ubuyobozi bwa Zion Temple indi baruwa BWIZA ifitiye kopi. Ni ibaruwa yasaga no kwihanangiriza bwa nyuma (dernier avertissement) ubuyobozi bw’iri torero, aho iyo baruwa yo kuwa 14/07/2019 yongeye gusaba ko uru rusengero rwashyirwamo sound proof, bitaba ibyo itorero rigafatirwa ibihano nk’uko biteganywa n’amategeko.

Ibaruwa ya Meya wibutsaga Zion Temple kurinda abaturage urusaku
Ibaruwa ya Meya wibutsaga Zion Temple kurinda abaturage urusaku

Nyuma yo gutakamba ariko kwa Rev. Past Muhirwa yasabye ko bahabwa igihe noneho gihagije cyo gushaka amikoro ngo bashyiremo ibyo bikoresho. Itorero ryahawe igihe kitarenze amezi 6 ngo ibyo bikorwe. Ibi byo gushyiramo sound proof igihe bari bahawe nabwo cyarenze bitarakorwa, ariko biza guhurirana n’icyorezo cya Covid-19 byatumye ikibazo kitongera gusakuzwa.

Aho Covid-19 icishije make, amadini n’amatorero bigakomorerwa, intero n’imbyino byakomeje kuba bya bindi muri Zion Temple, ibyo yasabwe n’ubuyobozi ntiyabyubahiriza, ariko abahaturiye na bo bakomeza kuyotsa igitutu cyane ko ibintu by’urusaku byari bimaze kwamaganirwa kure mu gihugu cyose. Aho Minisitiri w’ubutegetsi b’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abanyamadini n’amatorero kwirinda ibintu bisakuza bikabangamira abagurage.

Nubwo muri Zion Temple bagerageje kugabanya urusaku, abaturage bavuga ko icishamo ikongera ikongeza urusaku (volume) rwa za ndangururamajwi (micros) zabo, buri gitondo na ni mugoroba basubiramo indirimbo (répétition), mu rusaku rudasanzwe rurimo ingoma ziremereye babuza amahwemo abaturage, ndetse nubwo baba bafunze indangururamajwi, mu materaniro bakora nijoro buri wa gatanu, bagacikwa, maze ibitotsi bya bamwe bigacibwamo kabiri.

SETORA Janvier

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *