Guverinoma y’u Burundi yemeje ko umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki nka Bruce Melodie yafungiwe muri iki gihugu, mu rwego rwo gukorwaho iperereza ku cyo yise ubutekamutwe akurikiranweho.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Bruce Melodie yahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu cy’u Burundi, aho agomba gukorera ibitaramo bibiri.
Ibi bitaramo birimo icya VIP agomba gukorera ahazwi nka Zion Beach ku wa Gatanu tariki ya 02 Nzeri ndetse n’icyo agomba gukorera ahazwi nka Mess des officiers (Blvd du 28novembre) ku wa Gatandatu tariki ya 03 Nzeri.
Ikinyamakuru AKEZA.NET cyatangaje ko Bruce Melodie akigera i Bujumbura yahise asohorera mu maboko ya Polisi y’u Burundi.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko Bruce Melodie yafatishijwe n’umukire usanzwe ategura ibitaramo witwa Toussaint, kuko hari amafaranga atatangajwe umubare uyu muhanzi asanzwe amubereyemo.
Ni amafaranga akomoka ku gitaramo Toussaint yari yamutumiyemo muri 2018, gusa birangira atanamusubije amafaranga yari yamuhaye.
Minisiteri y’Itumanaho mu Burundi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko “Bruce Melodie arafunzwe, ari gukorwaho iperereza ku bwambuzi.”
Hari amakuru yavugaga ko uyu muhanzi yaba yaraye arekuwe nyuma yo kwemera kwishyura uwamufungishije arenga $ 14,000 ndetse n’ibihombo yamuteje, gusa Guverinoma y’u Burundi yanditse buriya butumwa mbere y’uko bujya hanze ntacyo irayavugaho.


