Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yatangaje ko ikeneye inkunga y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Afurika Yunze Ubumwe mu gusaba Akanama nk’aka kUmuryango w’Abibumbye gusuzuma, mu gihe gito gishoboka, ibikubiye muri raporo y’impuguke zawo ku nkunga ivuga ko u Rwanda ruha umutwe wa M23 .
Iki nicyo cyifuzo cyatanzwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 31 Kanama 2022, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula, mu nama y’Akanama k’Amahoro n’umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) nk’uko tubikesha mediacongo.net.
Yakomeje agira ati: “Mu byukuri, ntibyaba byumvikana kandi ntibyemewe, ndetse biteye isoni, kugira ngo Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe baceceke kandi hatitawe ku kurenga ku buryo bukabije ku mategeko shingiro agenga umubano hagati y’ibihugu kandi bibujijwe mu mahame shingiro yabo, ariyo, kubaha ubusugire bw’ibihugu no kutivanga mu bibazo byabyo by’imbere“.
Yakomeje agira ati “Iyi raporo igomba gutuma bishoboka kurwanya ikibi mu mizi no kugikiza mu gihe kirambye. Iki ni igice cy’ingenzi cya dosiye AU, cyane cyane komisiyo yayo ishinzwe amahoro n’umutekano idashobora kwirengagiza, ”
Christophe Lutundula yasabye inkunga y’akanama k’amahoro n’umutekano ka AU ku cyifuzo cya RDC mu kanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, ku bijyanye n’inshingano yo kumenyesha komite ishinzwe ibihano ibijyanye no kugura intwaro n’amasasu.
Yagaragaje ko gukuraho M23 no guhagarika ibyo yita ibikorwa by’intambara by’u Rwanda muri RDC bisaba ingamba z’agahato z’Umuryango Mpuzamahanga, cyane cyane Umuryango w’Abibumbye, AU n’imiryango yo mu karere.


