Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye mugenzi we Gen Jeje Odongo wa Uganda n’intumwa ayoboye bagirana ibiganiro.
Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ku Kimihurura.
Iyi Minisiteri ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yavuze ko ibiganiro bya Minisitiri Biruta n’intumwa za Uganda “byibanze ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi.”
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu ni bwo Gen Jeje Odongo n’intumwa yari ayoboye bageze i Kigali, bakirwa na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda yageze i Kigali aherekejwe na Bagiire Vincent Waiswa usanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda na Amb. Arthur Kafeero usanzwe ari umuyobozi ushinzwe Politiki mpuzamahanga n’iy’akarere.
Mu biganiro n’u Rwanda, intumwa za Uganda zari ziherekejwe na Ambasaderi wa kiriya gihugu mu Rwanda, Amb. Maj. Gen. (Rtd) Robert Rusoke cyo kimwe na Anne K. Katusiime usanzwe ari ChargĂ©e d’affaires muri Ambasade ya Uganda i Kigali.
Gen Jeje Odongo na bagenzi be baje mu Rwanda nyuma y’igihe u Rwanda rwongeye kugenderana na Uganda, nyuma y’imyaka irenga itatu ibihugu byombi bidacana uwaka.
Ibibazo hagati y’ibihugu byombi byakemutse nyuma y’ingendo ebyiri Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiriye mu Rwanda hagati ya Gashyantare na Werurwe uyu mwaka.
Ni ingendo zakurikiwe n’uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye i Kampala ubwo yahitabiraga isabukuru y’amavuko ya Gen Muhoozi.
U Rwanda na Uganda mu minsi ishize kandi bagiranye ibiganiro byo ku rwego rwa gisirikare byitabiriwe n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare ku mpande zombi byasize impande zombi zisinyanye amasezerano y’ubufatanye.


