Umuyobozi w’ikigo gikomeye gicukura kikanacuruza peteroli cyo mu Burusiya, Lukoil, ari we Ravil Maganov, yapfuye nyuma yo kugwa ahanutse mu idirishya ry’ibitaro i Moscou .
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo mu Burusiya avuga ko Maganov w’imyaka 67 yari ari kuvurirwa mu bitaro bikuru byo muri uyu mujyi kandi yapfuye azize ibikomere.
Niwe uheruka muri benshi mu bayobozi bakomeye mu bucuruzi mu Burusiya bapfa mu buryo bw’amayobera nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Iyi nkuru iravuga ko nyuma gato y’uko u Burusiya butera Ukraine, Lukoil yasabye ko intambara ihagarara.
Mu ntangiriro za Werurwe, inama y’ubutegetsi ya Lukoil yasabye ko amakimbirane yo muri Ukraine arangira vuba bishoboka, igaragaza ko yifatanyije n’abagirwaho ingaruka n’aya makimbirane.
Mu myaka ibiri ishize, Ravil Maganov yatorewe kuba umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Lukoil. Yatangiye gukorera iki kigo cyigenga cya peteroli mu 1993.
Muri Gicurasi, uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Lukoil, Alexander Subbotin, nawe yapfuye mu buryo budasanzwe.


