Umukobwa w’imyaka 15 arashinjwa kwica umwana w’umuhungu w’imyaka itatu

Sangiza iyi nkuru

Polisi mu Karere ka Luweero muri Uganda, yataye muri yombi umwana w’umukobwa w’imyaka 15 kubera gukekwaho kwica undi mwana w’umuhungu w’imyaka itatu .

Innocent Adriko wari wasigiwe nyirasenge ngo abe amwitaho, yaburiwe irengero ku wa Kabiri ahagana mu ma saa tanu z’ijoro.

Umuvugizi w’aateganyo wa Polisi mu karere ka Savannah, Patrick Lule, yavuze ko umurambo wa Adriko wavumbuwe umanitse mu giti cy’ikawa kiri mu murima w’ibitoki mu Mudugudu wa Kanyogoga mu Murenge wa Luweero.

Bivugwa ko nyina wa nyakwigendera, Emily Avako, yari yagiye mu Karere ka Kiryandongo kugurisha imisambi nk’uko iyi nkur dukesha Daily Monitor ivuga.

Lule yagize ati: “Tumaze kwandika ibyatangajwe na nyina ndetse n’umukobwa w’imyaka 15.”

Yavuze ko uyu mukobwa yatawe muri yombi kugira ngo afashe mu iperereza.
Polisi kandi izashingira kuri raporo yo kwa muganga nyuma yo kumenya icyateye urupfu rwa Adriko.

Patrick Kakande, umuyobozi w’umudugudu wa Kanyogoga, yatangarije Daily Monitor kuri uyu wa gatatu ushize ko abaturage bavuga ko uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 15 yahohoteraga umuhungu nyina adahari.

Ati: “Umwe mu baturage wamenyekanye gusa nka Imelda, wagiye kureba mu busitani bwe nyuma y’imvura nyinshi ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, yabonye umurambo w’umwana umanitse kuri kimwe mu biti by’ikawa mu busitani bwe. Yahise abimenyesha abayobozi b’Inama Njyanama ndetse n’abaturage ”.

Lule yavuze ko abapolisi batekereza no gufungura ikirego cyo kurangarana umwana kuri nyina kubera ko yasize umwana mu maboko y’umwangavu.

Yasabye abantu kuba maso bakamenyesha ubuyobozi bubegereye ibibazo by’uburangare no gufata nabi abana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *