Visi-Perezida wa Argentine yarusimbutse ha Mana nyuma y’uko umuntu witwaje imbunda wari ugiye kumurasa imbunda imutengushye .
Cristina Fernandez de Kirchner, w’imyaka 69, yari arimo gusuhuza abamushyigikiye hanze y’urugo rwe, ubwo umugabo yavaga mu bari aho akamutunga imbunda mu maso.
Perezida Alberto Fernandez yavuze ko imbunda yari irimo amasasu atanu ariko igakwama ubwo yakururaga imbarutso.
Visi Perezida De Kirchner ari mu rubanza aregwamo ruswa kandi yari avuye mu rukiko ubwo yasangaga imbaga y’abamushyigikiye imutegereje iwe. Yahakanye ariko ibyo aregwa nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Polisi yavuze ko uwarashe, ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byerekana ko ari umugabo w’Umunya-Brazil w’imyaka 35, yafunzwe. Barimo kugerageza kumenya icyateye icyo gitero.
Ubwo yagezaga ijambo ku gihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Perezida Fernandez yamaganye icyo gitero avuga ko kugerageza kwica De Kirchner ari kimwe mu bintu “bikomeye” bibaye kuva igihugu cyagaruka muri demokarasi mu 1983.
Yagize ati: “Dushobora kutemeranya, dushobora kutumvikana cyane, ariko imvugo y’urwango ntishobora guhabwa umwanya kuko itera urugomo kandi nta mahirwe ko urugomo rwabana na demokarasi “.
Kuri uyu wa Gatanu, yatangaje umunsi w’ikiruhuko ku rwego rw’igihugu kugira ngo abanya Argentine basubize amaso inyuma batekereza “ku kurengera ubuzima, demokarasi no kwifatanya na visi perezida”.
Amashusho yakwijwe mu bitangazamakuru byaho yerekana uyu mugabo atunze imbunda visi perezida ku mutwe muri centimetero nke cyane agaragara agerageza gukurura imbarutso undi agahungisha umutwe ariko ntihagire isasu risohoka.
Mu yindi videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana abantu bari muri iyo mbaga basa n’abagerageza gukingira de Kirchner uyu mugabo wari witwaje imbunda.


