Mushikiwabo yamaze kwizera kuzayobora OIF muri manda ya kabiri bitamugoye

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, kuri ubu yizeye gukomeza kuyobora uyu muryango muri manda ya kabiri nyuma y’aho nta wundi mukandida wabashije kwitaba umuhamagaro wo guhatana nawe kugeza igihe ntarengwa cyo gutanga ibisabwa kigeze kuwa 23 Kanama.

Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuri ubu uyoboye OIF kuva mu 2018, ibinyamakuru bitandukanye nka Africa Intelligence cyangwa Le Journal de l’Afrique biravuga ko muri iyi minsi afite akanyamuneza ku maso, kubera ko ari we mukandida rukumbi mu matora yo gushaka uwamusimbura.

Ku itariki ya 23 kanama, ubwo igihe cyari giteganyijwe cyo kwakira kandidatire z’abifuza kuzahatana nawe cyarangiraga, Louise Mushikiwabo yahise amenya bidashidikanywaho ko azongera gutorwa.

Uyumukandida rusange mu matora yagombaga kuzavamo uzamusimbura, azakoreshwa interview mu Nama Idasanzwe y’Abaminisitiri b’Umuryango wa OIF (CMF) izaba kuwa 06 Ukwakira mbere yo gutorwa ku mugaragaro mu nama y’Umuryango itegerejwe ku itariki ya 20 Ugushyingo i Djerba muri Tunisia.

Amatora yatunguranye mu 2018

Nyuma y’imyaka ine ageze ku buyobozi bwa OIF, uku kongera gutorwa ni indi ntsinzi ya dipolomasi y’u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo rwongee ijambo rufite muri Afurka ariko no ku Isi. Kugirango Mushikiwabo abashe gutsinda mu 2018, byasabye ubushabitsi bukomeye bwa Kigali kugirango abashe gutsinda Umunyakanadakazi Michaëlle Jean.

Impungenge zari zihari icyo gihe ariko zisa nk’aho ari ntazo kuri iyi nshuro kuko ari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya yabonye benshi batabitekerezaga ahanini bitewe no kuba kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rusa nk’urufatwa nk’igihugu gikoresha Icyongereza kurusha Igifaransa.

Muri manda ye ya mbere, Mushikiwabo azwiho kuba yarakoze amavugurura akomeye muri uyu muryango ndetse asa nk’uwawusubije ku murongo nk’uko byatangajwe na Jeune Afrique mu kiganiro bagiranye mu mwaka ushize.

Icyo gihe yagize ati “Amahirwe yanjye nuko nashoboye kubaka umubano mwiza nibi bihugu byose. Nashoye byinshi muri iyi mibanire kuko nzi ko ari ngombwa mu mikorere myiza y’umuryango w’ibihugu byinshi.”

Muri manda ye arimo gusoza uyu muryango wabaye impinduka zitandukanye ndetse no mu buyobozi aho bamwe mu bamwegereye twagiye tubona begura nk’uwari umwungirije n’abandi bagasezera bakajya mu bindi bikavugwa ko ari ukubera imiyoborere ye ikakaye.

Ubwo yabazwaga kuri ibi yagize ati “… ariko nshobora kumva impamvu abantu bamwe bashobora gutekereza ibi bitewe nuko ari nk’aho nta wundi muntu wigeze ava mumuryango mbere. Nashakaga kandi kuzamura urubyiruko, rumaze imyaka myinshi rukorera OIF. Bamwe muri bo bari mu myaka yabo mirongo itatu gusa, ariko ndabona ari ngombwa cyane gushimira abizera muryango wacu mu gihe urimo kujyana n’igihe. Uyu munsi mfite ikipe nziza cyane iruhande rwanjye”.

Mbere yo kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda kuva mu 2009 kugeza mu 2018, umwanya yakoresheje neza mu guhagararira u Rwanda neza muri dipolomasi mpuzamahanga, wavuga ko ari nawo yakuyemo ubunararibonye yayoboje OIF kugeza n’aho nta n’uwifuza kwitambika manda ye ya kabiri .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *