Ndifuza ko USA yagira abayobozi baca bugufi nk’ab’u Rwanda_ Frank Luntz nyuma yo kuganira na P. Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umunyamerika Dr Frank Luntz yifurije igihugu cye kugira abayobozi bifitemo uguca bugufi nk’ab’u Rwanda, nyuma yo kunyurwa n’ikiganiro yagiranye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Frank Luntz asanzwe ari umwanditsi w’umuhanga ndetse akaba Umunyepolitiki washinze Ikigo cya Luntz Global abereye umuyobozi.

Uyu mugabo wavukiye mu gace ka m yize amashuri yisumbuye muri Hall High School, kaminuza ayiga muri Pennsylvania ibijyanye n’Amateka na Politiki mu gihe afite impamyabumenyi y’ikirenga [PhD] mu bya politiki yavanye muri Trinity College ya Oxford.

Dr Luntz yagaragaye mu biganiro bitandukanye kuri za televiziyo atanga ubusesenguzi ku ngingo zinyuranye. Akunze gutumirwa mu biganiro birimo ‘The Colbert Report, Capital Gang, Good Morning America, Hannity, Hardball with Chris Matthews, Meet the Press, PBS NewsHour, Nightline n’ibindi.

Dr Frank Luntz yanditse inyandiko nyinshi z’ubusesenguzi bushingiye ku bitekerezo bye bwite ndetse n’ubushakashatsi aba yakoze aho zinyuzwa mu binyamakuru nka The Financial Times, The Los Angeles Times, The New York Times, The Wall Street Journal na The Washington Post.

Amaze iminsi mu Rwanda dore ko ari mu byamamare 20 biheruka kwitabira umuhango wo Kwita Izina abana 20 b’Ingagi uheruka kubera mu Kinigi.

Ku Cyumweru tariki ya 04 Nzeri ni bwo yakiriwe na Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro.

Frank Luntz abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko mu gihe cy’isaha yamaze aganira n’Umukuru w’Igihugu baganiriye ku ngingo zirimo “imbabazi, ubutabazi ndetse n’uburezi.”

Yavuze ko yifuza ko igihugu cye cya Amerika cyagira abayobozi bicisha bugufi kandi b’imfura nk’ab’u Rwanda.

Ati: “Namaranye isaha imwe yonyine na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Twaganiriye ku byerekeye imbabazi, gucungurwa, n’uburezi – ibintu bivuze byinshi kuri njye. Gusa nifuzaga ko Amerika yagira abayobozi bafite kwicisha bugufi n’ubupfura nk’ab’u Rwanda.”

Dr Frank Luntz yavuze ibi mu gihe Amerika isanzwe izwiho kumara imyaka myinshi ishyira igitugu n’igitutu ku bihugu bitandukanye, ndetse ikanivanga muri Politiki y’imbere muri byo.

Ni ibyatumye iki gihugu gukoresha imbaraga gifite mu gushoza intambara hirya no hino ku Isi zasize za miliyoni z’abatuye Isi bitabye Imana.

Amerika by’umwihariko imaze igihe ikoresha ubuhangange ifite mu gushyira igitutu ku Rwanda ngo rurekure Paul Rusesabagina rwahamije ibyaha by’iterabwoba, ibyo Leta y’i Kigali idakozwa bijyanye no kuba urubanza rw’uriya mugabo rwaramaze gucirirwa mu ruhame.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ndifuza ko USA yagira abayobozi baca bugufi nk’ab’u Rwanda_ Frank Luntz nyuma yo kuganira na P. Kagame
    Hhhhhhhh!!!! Ntunavuze perezida wuburundi byibuze yewe abazungu murabatindi pe!

    1. Ndifuza ko USA yagira abayobozi baca bugufi nk’ab’u Rwanda_ Frank Luntz nyuma yo kuganira na P. Kagame
      None se ko avuga president w’iwabo urumva yavuga uwa i Burundi ahereye ku ki koko? President w’Igihugu ku kindi muri protocole ni bamwe muvandi

    2. Ndifuza ko USA yagira abayobozi baca bugufi nk’ab’u Rwanda_ Frank Luntz nyuma yo kuganira na P. Kagame
      None se ko avuga president w’iwabo urumva yavuga uwa i Burundi ahereye ku ki koko? President w’Igihugu ku kindi muri protocole ni bamwe muvandi

  2. Ndifuza ko USA yagira abayobozi baca bugufi nk’ab’u Rwanda_ Frank Luntz nyuma yo kuganira na P. Kagame
    Hhhhhhhh!!!! Ntunavuze perezida wuburundi byibuze yewe abazungu murabatindi pe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *