Minisitiri w'Intebe, Nabanjja yemeje ko iki gitaramo kigomba kuba

Uganda: Igitaramo kivugwamo urukozasoni cyahagurukije Inteko na guverinoma

Sangiza iyi nkuru

Igitaramo ngarukamwaka cyitwa Nyege Nyege giteganyijwe mu cyumweru gitaha cyahagurukije inteko ishinga amategeko ya Uganda n’abagize guverinoma nyuma y’impungenge bamwe bakomeje kugaragaza z’uko kizarangwa n’ibikorwa by’urukozasoni.

Iki gitaramo byateganyijwe ko kizabera mu karere ka Jinja, kikitabirwa n’abahanzi bo mu gihugu no hanze, ndetse kugeza ubu abanyamahanga bagera mu 8000 bamaze kwishyura ko bazacyitabire, ariko ngo nta mwana wemerewe kukijyamo.

Nyuma y’impaka nyinshi mu bagize inteko ya Uganda ndetse na guverinoma; bamwe bashyigikiye ko kiba, abandi basaba ko cyaburizwamo, Perezida w’inteko, Anita Annet Among yategetse ko gihagarara kubera ko cyamamaza ubusambanyi.

Inteko ya Uganda yatangaje iki cyemezo kuri uyu wa 6 Nzeri, igira iti: “Inteko yahagaritse igitaramo ngarukamwaka Nyege Nyege cyagombaga kubera muri Jinja mu cyumweru gitaha. Hon. Sarah Opendi uhagarariye abagore muri Tororo yavuze ko kigamije kwamamaza urukozasoni.”

Nyuma y’umwanzuro utavugwaho rumwe w’Inteko, Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja, mu gitondo cy’uyu wa 7 Nzeri yayoboye inama yitabiriwe n’abagize guverinoma, abategura iki gitaramo n’abafatakanyabikorwa, baraganira.

Amakuru mashya ava muri Uganda avuga ko Minisitiri w’Intebe yemereye abategura iki gitaramo gukomeza kugitegura, abemerera ko kizaba, gusa ngo hari amabwiriza bagomba gukurikiza, inzego zishinzwe umutekano zikazagenzura iyubahirizwa ryayo mu gihe kizaba kirimo kuba.

Minisitiri w'Intebe, Nabanjja yemeje ko iki gitaramo kigomba kuba
Minisitiri w’Intebe, Nabanjja yemeje ko iki gitaramo kigomba kuba

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *