Perezida wa Kenya uri gucyura igihe, Uhuru Kenyatta, yatangaje ko yemera Raila Odinga nk’umuyobozi we, n’ubwo ateganya gushyigikiriza ububasha Dr William Ruto kugira ngo amusimbure ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abayoboke b’ihuriro ry’imitwe ya politiki rya Azimio la Umoja baherutse gutsindira imyanya mu nteko ishinga amategeko, cyabereye kuri Maasai Lodge kuri uyu wa 7 Nzeri 2022.
Perezida Kenyatta yamenyesheje abo muri iri huriro ko azashyikiriza Ruto ububasha aseka, ariko ngo ntibizaba bisobanuye ko yamushyigikiye, kuko ubusanzwe umuyobozi yemera ari Odinga ufite ishyaka riri muri Azimio.
Yagize ati: “Nzatanga ububasha nseka kubera ko ari inshingano ntegekwa n’Itegekonshinga ariko umuyobozi wanjye ni Baba, Raila Odinga. Politiki si ikintu cyo kugumana mu mufuka wawe.”
Uhuru Kenyatta atangaje aya magambo nyuma yo kugirana ikiganiro na Ruto kuri telefone. Baganiriye ku matora ya rusange aherutse kuba n’ihererekanyabubasha ryabo riteganyijwe tariki ya 13 Nzeri 2022.


