Mu nteko rusange y’inama y’igihugu y’abagore (CNF) ku rwego rw’akarere ka Rusizi yahuje abagore barenga 200 bari nzego zinyuranye z’ubuyobozi barimo n’aba bagize inama y’igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’akagari kugera ku rw’akarere, bagaragaje ko hari byinshi bazakora muri uyu mwaka birimo guhangana n’ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango, kubakira bamwe mu batishoboye, n’ibindi, basabwa kwirinda kuzarira mu mikorere, bagakora ibinoze kandi vuba.
Babisabwe n’umuyobozi w’aka karere, Dr Kiribiga Anicet, witabiriye iyi nteko rusange, aho avuga ko gahunda akarere kiyemeje ya Tujyanemo abagore bagomba kuyigiramo uruhare rufatika, aho basabwa kunoza imikorere n’imikoranire, abagifite imikorere izarira bagahwiturwa kugira ngo bihutane n’abandi mu iterambere ry’akarere, aho banasabwa gukora ibifatika bashobora kubazwa bakabyerekana, batibagiwe no gukomeza kwita ku nshingano zabo z’urugo, hagamijwe ko ibibazo byose bikibangamiye imibereho myiza y’abatuye aka karere bikemuka neza, ku gihe buri wese abigizemo uruhare.

Nyuma y’iyi nama yanagaragayemo gusinyana umuhigo wa ba mutima w’urugo n’akarere ugizwe n’ibikorwa 27 biri mu nkingi y’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza, aho Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’aka karere Niyonsaba Jeanne d’Arc yawusinyanye n’umuyobozi w’akarere Dr Kibiriga Anicet, mu kiganiro na BWIZA, uyu muhuzabikorwa, yavuze ko uretse ubukangurabaga basanzwe bakora, ubu baniyemeje kujya mu bindi bikorwa bifatika bizamura imibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Nyuma yo kurebera hamwe ibyakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari2021- 2022 tukanabyishimira, ibyinshi byibanze ku bukangurabaga burimo gushishikariza abagore n’abakobwa kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, aho twanishimiye ko, ku bufatanye na Profemmes twese hamwe, abagore 1603 bibumbiye mu makoperative 35, bahawe amafaranga 160.300.000 yo kubafasha mu bucuruzi buciriritse bakora bwambukiranya imipaka, natwe nka CNF dutera inkunga abandi nk’abo bari mu makoperative 16, n’ibindi, twanagaragaje ibigiye gukorwa muri uyu wa 2022-2023.’’
Avuga ko mu byo bimirije imbere muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, uretse gukomeza gushishikariza abagore kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya hakoreshejwe ikoranabuhanga, abandi bagashishikarizwa kwiga imyuga,cyane cyane abacikirije amashuri ku mpamvu zinyuranye barimo ababyariye iwabo, gushishikariza abagore n’abakobwa gukora siporo mu rwego rwo kurushaho kugira ubuzima buzira umuze, n’ibindi, harimo igikorwa gikomeye cyo kubakira abatishoboye 18, ahazubakwa inzu imwe muri buri murenge,aha ngo hagasabwa imbaraga za buri mugore ubifitiye ubushake n’ubushobozi, kuko bizakorwa mu bushobozi bazishakamo ubwabo.
Ikindi ngo bagiye guhangana na cyo, gihangayikishije n’akarere kose, ni amakimbirane mu miryango akomeje kwangiza byinshi birimo no gutera bamwe mu bana guta amashuri, imirire mibi mu miryango irimo ayo makimbirane ndetse n’urugomo runashobora kuvamo ubwicanyi bwa hato na hato, hatibagiranye no gutuma bamwe mu bana b’abakobwa babyara imburagihe bagata abo babyaye, aha na ho ngo hagasabwa imbaraga zikomeye za buri mugore kuko ari ikibazo kitoroshye.
Ati: “Kugeza ubu turabara ingo zirenga 850 zibana mu makimbirane, ingaruka zayo zikagera no ku bana bavuka mu miryango imeze ityo, kikaba ari ikibazo tugiye guhagurukira ku bufatanye n’izindi nzego mu karere zishishikajwe n’umuryango utekanye, bikazakorwa hifashishijwe ubuhamya bw’imiryango yagiye iyasohokamo, yafashe gahunda yo guhinduka, tukizera ko hari izahinduka kuko hari n’indi yigishijwe imaze guhinduka, ubu ibanye mu mahoro, irangamiye iterambere.’’

Avuga ariko ko hari ibikibazitira akarere gakwiye kubafashamo, birimo ingengo y’imari ikiri nto cyane bigatuma hari byinshi bidakorwa neza nubwo aho babona bikomeye bagerageza kwishakamo ubushobozi nk’intore zitaganya, zihora zishaka ibisubizo, akanavuga ko no kutagira mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga hari aho bibazitira, asaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha bigakemuka, kuko gukemuka kwabyo byatuma hari n’ibindi byinshi bikemuka.
Iki cy’ingengo y’imari ikiri iyanga ngo no mu mirenge kirica byinshi nk’uko bivugwa n’Uwimana Valentine, umuhuzabikorwa wa CNF mu murenge wa Bugarama, kinatera n’iyi mikorere izaririra no kwirozonga kwa bamwe mu bagize inzego z’abagore.
Ati: “Twe mu mirenge n’iyo ngengo y’imari nke ntihagera,bigatuma ibyinshi mu bikorwa komite zatowe zibiharira umuhuzabikorwa gusa,kuko ntiwabatumira mu nama kabiri,gatatu utabaha insimburamubyizi kandi hari abaza bateze ngo bazakugarukire aho, cyane cyane ko abenshi baba batanagira akazi bakuraho ayo matike, no gusura abafite ibibazo bikagorana.
Tugasaba ko, nk’uko batubwiye ko tugiye kuva mu mikorere y’ubukangurambaga gusa,tukanakora ibifatika umuntu yazanirata ko yagezeho, nk’izo nzu z’abatishoboye,n’ibindi, turanasaba ingengo y’imari y’ibikorwa mu mirenge, tukanasabira amahugurwa inzego z’abagore zatowe kuko hari abatarahugurwa kugeza ubu usanga bakirangwa n’imikorere izarira idindiza abandi.’’
Iki cy’ingengo y’imari, umuyobozi w’aka karere Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko uretse n’iy’akarere, hari n’iy’abafatanyabikorwa bako ishobora kwifashishwa bitewe n’ibikorwa bafatanyamo, ikaba itakwitwazwa nk’ikibazo cyane nubwo koko ngo ikiri nto ugereranije n’ibiba bigomba gukorwa, akavuga ko bizagenda binozwa, icya za mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga cyo abizeza ko mu bihe bitarambiranye zizabageraho.
Yavuze ko ibitekerezwa byose bidashobora kugerwaho bamwe muri bo bakirangwa no kuzarira mu mikorere. Ati: “Turagira ngo abantu bakure mu mitwe yabo gutegereza ejo ku cyo bagombaga gukora ubu. Ibyo kuzarira tubivemo, ikigomba gukorwa ubu gikorwe kidategereje ejo, igisaba izindi mbaraga kigaragazwe zishakwe, ariko twese twihute muri gahunda ya Tujyanemo, imihigo y’isuku bafite n’ubukangurambaga bundi bishyirwemo ingufu, binozwe binihutishwe.’’
Akarere ka Rusizi karacyagaragaramo abagore bari mu bukene cyane cyane cyane byaro, n’abagikora imirimo ivunanye cyane ngo babashe gutunga imiryango yabo, cyane cyane abo ku Nkombo, umuhuzabikorwa wa CNF ku rwego rw’intara y’uburengerazuba Kayitesi Dative akavuga ko no ku rwego rw’intara hari ahakiri ubushobozi buke mu bagore bo mu byaro nubwo hari intambwe nini ngo yatewe ugereranije na mbere, bakabishimira Leta, agasaba abagore bose guhagurukira rimwe bagaharanira kwiteza imbere, ugaragaje intege nke abandi bakamuzamura.


