U Rwanda mu bihugu 9 muri Afurika bizageragerezwamo umuti wa Covid-19 unyobwa

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu icyenda byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bizageragerezwamo ikoreshwa ry’umuti ugabanya ubukana bwa virusi ya Covid-19 unyobwa .

Ibihugu bireba ni Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Uganda, Zambia, na Zimbabwe, ndetse n’igihugu kimwe cyo mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya, Laos.

Uyu muti mushya wiswe, Paxlovid, usanzwe uboneka mu bihugu byinjiza amafaranga menshi guhera mu mpera za 2021 ariko nturaboneka henshi mu bihugu bikennye kandi bifite ubukungu buciriritse.

Paxlovid itangwa mu binini bitatu (ibinini bibiri bya nirmatrelvir hamwe n’ikinini kimwe cya ritonavir) bifatirwa hamwe binyujijwe mu kanwa kabiri ku munsi mu gihe cy’iminsi itanu, byose hamwe bikaba ibinini 30. Ariko, ntabwo byemewe kubikoresha mu minsi irenze itanu ikurikiranye.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Claude Muvunyi yavuze ko uyu mushinga uzazamura imbaraga mu kubaka no gushimangira gahunda y’ubuvuzi ikomeye, kubona vuba abarwayi bakeneye kuvurwa no kumenya ko babona imiti ikenewe, hatitawe ku mibereho yabo n’ubukungu.

Umushinga uzatangiza gahunda binyuze mu mpano yatanzwe na Pfizer ya Paxlovid 100.000 izakoreshwa ku bantu bafite ibyago byinshi bafite COVID-19 yoroheje.

Nubwo wemejwe na OMS, ivuga ko uyu muti wa Paxlovid utaje gusimbura inkingo ku bantu basabwa gukingirwa COVID-19 baba bakeneye n’urukingo rwo gushimangira.

Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira ibyorezo (CDC Africa) kivuga ko nubwo abantu barenga bibiri bya gatatu by’abatuye Isi bakingiwe, 21.3% gusa by’Abanyafurika ni bo bakingiwe byuzuye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Rwanda mu bihugu 9 muri Afurika bizageragerezwamo umuti wa Covid-19 unyobwa
    U Rwanda ndumva tuda kwiye kwemerera aba nyamahanga kudu koreraho ubushaka shatsi

  2. U Rwanda mu bihugu 9 muri Afurika bizageragerezwamo umuti wa Covid-19 unyobwa
    U Rwanda ndumva tuda kwiye kwemerera aba nyamahanga kudu koreraho ubushaka shatsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *