Uganda: Umwaka urashize abadepite babiri ba NUP bafunzwe by’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 7 Nzeri 2022, umwaka umwe wari ushize abadepite babiri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bo mu ishyaka NUP; uhagarariye Kawempe y’Amajyaruguru, Muhammad Ssegirinya na mugenzi we uhagarariye Makindye y’Iburengerazuba, Allan Ssewanyana, bafunzwe by’agateganyo bashinjwa uruhare mu bwicanyi bwigeze kwibasira Akarere ka Masaka. Urubanza rw’aba badepite ntirwigeze rutangira kandi uburyo bwinshi bagerageje bwo gufungurwa by’agateganyo ntacyo bwatanze .

Umwunganizi w’aba bombi akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko uhagarariye Kampala, Shamim Malende, avuga ko kugeza ubu Leta itigeze itanga ibimenyetso bishinja abakiriya be. Nk’uko Malende abitangaza, ngo ntibashobora kumenya niba urubanza rw’aba bombi ruzatangira vuba. Avuga ko gufungwa umwaka wose nta rubanza byababujije kongera kwiyamamaza mu matora yo muri Kanama nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.

Yagize ati “Ubu bamaze umwaka wose bafunzwe by’agateganyo kandi iburanisha ry’urubanza rwabo ntiriratangira. Nta kimenyetso cyatanzwe gishinja abadepite.

Twatanze ibyifuzo byinshi byo gufungurwa by’agateganyo mu izina ryabo ariko byose biba iby’ubusa. Ntabwo babishoboye kwiyamamaza mu gihe cy’umwaka wose kubera ko bafunzwe. Ntabwo kandi bahawe uburenganzira bwo kubona abaganga babo bwite. Ibi bivuze ko Uganda nk’igihugu igifite inzira ndende mu bijyanye no kubahiriza itegeko nshinga. ”

Ibibazo by’aba badepite byatangiye ku ya 3 Nzeri 2021 ubwo Komiseri wa Polisi, Paul Kato Tumuhimbise mu izina ry’umuyobozi ushinzwe iperereza ku byaha icyo gihe, Grace Akullo, yandikiraga Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko abahamagarira kwitaba umupolisi Moses Taremwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Masaka ku ya 6 Nzeri kugirango bisobanure ku ruhare rwabo mu bwicanyi bwibasiye Masaka muri Nyakanga na Kanama 2021 bwakoreshwagamo imihoro.

Nibura abantu 26 barapfuye abandi benshi barakomeretswa mu turere twa Lwengo na Masaka. Abenshi mu bahohotewe ni abantu bari bageze mu za bukuru bibanaga bonyine mu ngo zabo. Ihamagarwa ryabo ryaje nyuma y’iminsi mike umuvugizi wa Polisi, Fred Enanga avuze ko bamwe mu bakekwa batawe muri yombi bashinje abo badepite bombi kuba barakoreshaga inama zitegura ubwicanyi muri Ndeeba, mu nkengero za Kampala.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *