Kayonza: Abashinzwe uburezi bahinduye amanota y’ikizamini cy’akazi ubu barafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Abakozi 2 bashinzwe uburezi mu karere ka Kayonza, batawe muri yombi bakekwaho ibyaha bya ruswa, guhimba no guhindura inyandiko, nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa police mu ntara y’iburasirazuba. Abo ngo bahindaguye amanota y’ikizamini cyakozwe n’abasabaga akazi ko kwigisha.
Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 27 Gashyantare, nibwo Mugabo Namara Charles na Bizimana Francois bombi batawe muri yombi. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel avuga ko abafashwe bakekwaho guhindura amanota y’abakoze ikizamini cy’akazi, bifuzaga kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Umukozi ushinzwe uburezi ku karere(DEO) ka Kayonza, Bizimana Francois, n’umwungirije Mugabo Namara Charles, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye bombi ubu bafungiye kuri station ya Police ya Mukarange mu karere ka kayonza.
IP Kayigi, agira ati “bombi barafashwe bakaba bakurikiranweho ibyaha byo guhindura no guhindura inyandiko ndetse na ruswa akarengane no gutonesha. Hashize nk’ibyumweru bibiri hakozwe ikizamini cy’abashakaga akazi ko kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye kandi ibizamini byakozwe neza kuko byakurikiranwe n’inzego bireba. Ariko nyuma y’ikizamini hari abakoze ikizamini bagaragaza ko barenganyijwe byatumye habaho igenzura ryakozwe na REB, byagaragaye ko amanota yahinduwe haba ku mpapuro no mu mashini”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe mu bakoze ikizamini banagaragaje ko cyaranzwemo ruswa, akarengane ndetse no gutonesha, ariko iperereza riracyakomeza.
Amakuru Bwiza.com ikesha umwe mu bayobozi utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko abari bakoze icyo kizamini cyo kwigisha bakomeje kuzana amabaruwa abasaba kurenganurwa. Bavuga ko amanota y’icyo kizamini, yahinduwe hagamijwe guha akazi abagize amanota make.
Intara y’Uburasirazuba ikomeje kuvugwamo ibibazo byo mu burezi, bijyanye no kwaka ruswa abashaka akazi, guhemba abadakora no kugira abarimu ba baringa.
Bizimana na Mugabo nibahamwa n’ibyo bakekwaho, bazahanwa hakurikijwe ingingo ya 609 mu mategeko ahana y’u Rwanda. Igira ati “ umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko…asimbuza abantu abandi , .., ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000)”.
Kuba ari abakozi ba Leta ariko, ingingo 611 iteganya ibihano birenze. Iti “ Iyo guhimba inyandiko byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe …. igifungo kiba kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *