IMG-20260505-WA0007

Ubusembwa abadepite bari barabonye ku nzu ya RDB yafunzwe nyuma yo kugurwa za miliyari

Sangiza iyi nkuru

Mbere y’uko Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rutangaza ko guhera ku wa 5 Gicurasi 2026 inyubako yarwo iherereye ku Gishushu izafungwa by’agateganyo, abadepite bari bamaze imyaka hafi ibiri bagaragaje ko ifite ubusembwa.

RDB mu itangazo yasohoye ku wa Mbere, yavuze ko iriya nyubako yafunzwe kubera imirimo yo kuyivugurura.

Uru rwego rwavuze kandi ko “mu gihe ibyo ibiro bishya bitaratangira gukorerwamo, serivisi zikomatanyije za One Stop Centre ziratangirwa mu igorofa yo hasi y’inyubako ya Minisiteri y’lbikorwaremezo (MININFRA), iherereye ku Kimihurura, ku muhanda KG 1, mu Mujyi wa Kigali. Izindi serivisi zizakomeza gutangwa hifashishijwe imbuga koranabuhanga za RDB zisanzwe zikoreshwa”.

Usibye RDB, iriya nyubako kandi yanakoreragamo ibindi bigo birimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB), Igishinzwe Ubucukuzi (RMB) n’Igishinzwe Imyubakire (RHA).

Iyi nyubako mu busanzwe igizwe n’amagorofa 12 n’andi ane yo munsi y’ubutaka, ikaba iherereye mu Kagari ka Gishushu ho mu murenge wa Kimihurura w’akarere ka Gasabo. Yaguzwe na Leta y’u Rwanda abarirwa muri Frw miliyari 42, mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cyo gukodesha inyubako zakoreragamo ibigo byayo.

Isuzuma ryagaragaje ibibazo byinshi

Hagati ya 2020 na 2023 ni bwo hakozwe isuzuma ry’iyi nzu.

Muri Nzeri 2024, ubwo RHA yitabaga Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), yagaragaje mu ruhame ibibazo iyi nzu ifite.

Hagaragajwe ko iyi nzu yaguzwe idafite ibyangombwa byuzuye.

Amasezerano y’ubugure yagizwemo uruhare na RHA hamwe na komite ishinzwe amasoko, ariko ubwo yasinywaga nta cyangombwa cyemerera iriya nzu gukorerwamo burundu (Occupancy Permit) yari ifite.

Icyo gihe Senateri Mukabarisa Donatille wari Perezida w’umutwe w’abadepite, yanenze abatanze Frw miliyari 42 bagura iriya nzu, agaragaza uburyo bari bayiguzemo nko gutanga urugero rubi.

Yagize ati: “Ikindi gitangaje ni uko Rwanda Housing ari yo yagombye gutanga urugero mu kubahiriza amategeko y’imyubakire. Uko mwaguze inzu idafite icyangombwa cyo kuyituramo mukajya kugishaka nyuma kandi muzi ko ari Leta igura ku yindi Leta, si byo. Ni urugero rubi cyane. Mwatanze Frw miliyari 42 ku nzu idafite ‘occupancy permit’. Urugero mutanze ku bandi bubaka ni uruhe? Ikindi, inzu yarasadutse, amafoto turayafite; mwari mwabuze indi nzu?”

Yaguzwe hari imirimo itararangira yo kuyisana!

Umukozi w’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG), icyo gihe yagaragaje ko yasanze iyi nzu yarangiritse kandi hari byinshi byagombaga gukosorwa.

Icyo gihe nyiri inzu yari yaragiranye amasezerano na Rwanda Housing Authority yo kubanza kuyisana; mu gihe atabikora hakagabanywa amafaranga agera kuri miliyari 3 na miliyoni 200 Frw ku giciro cyayo.

Yahawe igihe cyo kuyisana, ariko biramunanira.

Nyuma, Rwanda Housing Authority yafashe umwanzuro wo gusana iyo nzu, nubwo yari yayiguze ari nshya, kubera ko uwari wayigurishije atubahirije amasezerano.

Umukozi wa OAG yagize ati: “Reka mbahe urugero: Ni nko kugura imodoka ya Toyota Karuruma ifite agaciro ka miliyoni 40 Frw, bakakubwira bati ‘kubera utu tubazo reka tugabanyeho miliyoni ebyiri’. Wakwitega kuyikoresha imyaka itanu utajya mu igaraje, ariko ugasanga igihe ugiye kuyitangira uyijyana muri garaje buri kanya. Hari hakwiye kubaho gukumira mbere y’uko amasezerano asinywa.”

Impaka ku bijyanye na parikingi

Nk’uko abadepite babigaragaje, iyi nzu byari iteganyijwe ko igomba kuba ifite parikingi y’imodoka 900, ariko iza kugira umwanya w’imodoka 149 gusa.

RHA icyo gihe yasobanuye ko igice cya parikingi cyashyizwemo ‘gym’ y’abakozi n’ububiko (stock).

Depite Ntezimana Jean Claude ntiyanyuzwe n’icyo gisobanuro, agira ati: “Iyo urebye itandukaniro riri hagati ya parikingi y’imodoka 149 n’iy’imodoka 900, sinibwira ko igisubizo batanze gihagije. Umwanya washyizwemo ‘gym’ wari gushyirwamo imodoka zisigaye. Ibi birimo ikintu cyo gukemangwa.”

Ntezimana yunzemo ati: “Biragoye kumva ukuntu hafashwe icyemezo cyo gusimbuza parikingi ibyo batubwiye. Niba ari ugufasha abakozi gukora siporo, hari ubundi buryo bwo kubikemura, nko gukorana na hoteli. Abantu bazaza kuhaparika bizabagora. Ikindi, ibisabwa ku bijyanye na parikingi ku bandi bubaka ntibikwiye kutubahirizwa na Rwanda Housing.”

Umuyobozi wa RHA yemeye ko batanze urugero rubi!

Icyo gihe kandi Umuyobozi wa RHA, Dr Noël Nsanzineza, yemereye abadepite ko kiriya kigo cy’imyubakire cyatanze urugero rubi, ati: “Ntabwo twatanze urugero rwiza.”

Muri rusange iriya nyubako ni urugero rw’ibibazo bikunze kugaragara mu bigo bya Leta, aho bihombya umutungo wa Leta.

Ibi bituma hibazwa uzabazwa ayo makosa, mu gihe Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG) na Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) bahora bagaragaza ko hakwiye iperereza ku mikorere y’ibigo bimwe bya Leta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *