Umugore wa Bunyoni yari aherutse kumuhanurira ko agiye kuzamuka mu ntera

Sangiza iyi nkuru

Umugore wa Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Hyacinthe Niyonkuru, aherutse kumuhanurira ko arindiriye kubona umugabo we azamuka mu ntera.

Tariki ya 7 Nzeri 2022 ubwo hamenyekanaga amakuru y’uko Bunyoni agiye kweguzwa kuri iyi nshingano, hasakaye videwo imugaragaza ari mu rusengero, ashima Imana.

Muri iyi videwo ngufi, Bunyoni ahamagara umugore yita Umwamikazi kugira ngo na we ashime Imana, maze akagira ati: “Alleluya torero ry’Imana! Ndabasuhuje mu izina rya Yesu, Uhoraho abahe umugisha. Ndanezerewe cyane. Pasiteri twaherukanaga mu 2009, Imana imukoresha imirimo n’ibitangaza, Imana ivugana nanjye. Icyo gihe nari Umudamu wa Minisitiri, Imana ivugana nanjye ko igiye kunzamura kurushaho.”

Niyonkuru watanze ituro ry’amafaranga y’amarundi miliyoni imwe muri iryo teraniro yakomeje asobanura ko yazamuwe mu ntera nk’uko yari yarabihanuriwe. Ati: “Ivugana nanjye ibintu byinshi, narabibonye n’ibindi ndabirindiriye.” Nyuma yo kuvuga ibi, abari mu rusengero barasakuza, bakoma amashyi, bagaragaza ko bishimiye iri shimwe.

Ishimwe ry’uyu mugore riri gusanishwa n’ijambo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yavugiye imbere y’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye tariki ya 2 Nzeri 2022 ku biro bye biherereye mu ntara ya Gitega.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibihangange bishaka kumukura ku butegetsi, icyakoze ngo ntibizagera kuri uyu mugambi, kuko umusirikare w’ipeti rya Général adashobora gukorerwa ‘coup d’état’.

Yagize ati: “None umujenerali hari uwamuca mu rihumye akamukorera coup d’état yemwe? Uwo muntu ni nde? Naze ntacyo duhangane. Ku izina ry’Imana nzamunesha.”

Iri jambo ryakangaranyije Abarundi ryakurikiwe no guhindura umuyobozi w’ibiro bya Perezida w’u Burundi, guhindura abayobozi muri Polisi no gusimbuza Bunyoni uvugwaho kuba inyuma y’umugambi wa ‘coup d’état’.

Inshingano ya Minisitiri w’Intebe mu Burundi isumbwa gusa n’iy’Umukuru w’Igihugu. Gusa Itegekonshinga riteganya ko usimbura w’Umukuru w’Igihugu ari Visi Perezida mu gihe habayeho impamvu ituma bikorwa.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umugore wa Bunyoni yari aherutse kumuhanurira ko agiye kuzamuka mu ntera
    Reculer pr mieux sauter: qamenya ibiri kuba ari ibiki?

  2. Umugore wa Bunyoni yari aherutse kumuhanurira ko agiye kuzamuka mu ntera
    Reculer pr mieux sauter: qamenya ibiri kuba ari ibiki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *