Mu gihe Ruto atumvikanaga na Kenyatta, abagize NSC bamukumiriye mu nama

Haribazwa ku hazaza h’abagize akanama k’umutekano batacanaga uwaka na Ruto

Sangiza iyi nkuru

Ahazaza k’abagize akanama gashinzwe umutekano ka Kenya batacanaga uwaka na Dr William Ruto uherutse kwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu hakomeje kwibazwaho.

Aka kanama kazwi nka NSC (National Security Council) kagizwe n’abarimo Visi Perezida, Umugaba Mukuru w’ingabo, umwungirije, Umuyobozi Mukuru wa Polisi, ukuriye ubutasi, Minisitiri w’Umutekano na Minisitiri w’ingabo. Umuyobozi Mukuru wako aba ari Umukuru w’Igihugu.

Nk’uko ikinyamakuru Nation Africa cyabitangaje, Ruto yigeze guhishura ko aka kanama agiye kubera Umuyobozi Mukuru kamaze imyaka itatu kamubujije kwitabira inama zako, ndetse muri iki gihe cyose Umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi, Philip Kameru yangaga kwitaba telefone ubwo yabaga amuhamagaye. Ni mu gihe n’ubusanzwe atumvikanaga na Perezida Uhuru Kenyatta.

Iki kinyamakuru kivuga ko Minisitiri w’umutekano w’imbere, Fred Matiang’i, Minisitiri w’ingabo Eugene Wamalwa n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya, IGP Hillary Mutyambai, bahoraga bahanganye cyane na Dr Ruto mu gihe yari Visi Perezida.

Ruto muri Nyakanga 2022 yigeze gutangaza ku mugaragaro ko IGP Mutyambai ari umuyobozi udashoboye inshingano. Yagize ati: “Dufite ikibazo gikomeye ku buyobozi bwa Polisi. Dufite Umuyobozi Mukuru wa Polisi udashoboye na gato. Ubuyobozi bwa Polisi bukorwa n’abandi, IG yakabaye yigenga.”

Minisitiri Matiang’i na we ntiyigeze yorohera Ruto, by’umwihariko mu gihe cyo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Hari aho yavuze ati: “Nk’umuyobozi ukomeye muri Leta, Visi Perezida yakabaye azi kandi yamamaza gahunda zerekana ko azi uko ibyemezo bifatwa bikanashyira mu bikorwa.”

Mu bitekerezwa n’abasesenguzi bamwe na bamwe, harimo ko Ruto nk’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umukuru mushya wa NSC, ashobora gukora impinduka mu bagize aka kanama, akabeguza mu nshingano bafite by’umwihariko mu nzego z’umutekano, kuko azaba abifitiye ububasha.

Ku rundi ruhande, Ruto ubwo yari amaze kwegukana intsinzi, yamenyesheje abo batacanaga uwaka [ntiyavuze amazina yabo] ko badakwiye kugira impungenge. Ati: “Ndabizi ko abenshi bibaza, by’umwihariko abakoze byinshi baturwanya, ndagira ngo mbabwire ko badakwiye kugira ubwoba kuko nta mwanya uhari wo kwihorera. Nta mwanya uhari wo kureba inyuma, duhanze amaso ahazaza.”

Ariko na none umuntu yakwibaza niba nk’Umukuru w’Igihugu azareka mu nshingano abo yemeje ku mugaragaro ko badashoboye nka IGP Mutyambai uyobora Polisi ya Kenya.

Mu gihe Ruto atumvikanaga na Kenyatta, abagize NSC bamukumiriye mu nama
Mu gihe Ruto atumvikanaga na Kenyatta, abagize NSC bamukumiriye mu nama

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *