Kuri uyu wa Gatanu, u Burusiya bwavuze ko bwohereje umusada mu karere ka Kharkiv mu burasirazuba bwa Ukraine, aho Kyiv ivuga ko yongeye gufata imidugudu myinshi mu rwego rwo gusubiza inyuma ibitero by’u Burusiya .
Perezida Volodymyr Zelensky mu ijambo rye nimugoroba yavuze ko ingabo za Ukraine zisubije uturere 30 zitwambuye Ingabo z’u Burusiya.
Yakomeje agira ati: “Turagenda buhoro buhoro twigarurira ibice bishya. Turahasubiza ibendera rya Ukraine no kurinda abaturage bacu aho bari hose”.
Mu karere ka Kharkiv, abayobozi ba Ukraine bataburuye imirambo ibiri mu mudugudu uherutse kwamburwa u Burusiya, mu rwego rw’iperereza ku byaha by’intambara bishobora kuba byarakozwe.
Umudugudu wa Grakove wabaye urwambariro rw’imirwano ikaze mu byumweru bya mbere u Burusiya butera.
Ibitangazamakuru bya Leta y’u Burusiya byerekanye amashusho y’umurongo w’imodoka za gisirikare zerekeza mu karere ka Kharkiv, zanditseho inyuguti ya “Z”, nk’ikimenyetso cy’igitero cya Moscou.

Umuyobozi washyizweho na Moscou, Vitaliy Ganchev, mu ijambo rye kuri televiziyo yavuze ko “imirwano ikaze” iri kubera hafi y’umujyi wa Balakliya, Ukraine ivuga ko yongeye kwigarurira ku wa Kane.
Ganchev ati: “Ntabwo tugenzura Balakliya. Kugerageza kwirukana ingabo za Ukraine biri gukorwa, ariko hari imirwano ikaze, kandi ingabo zacu ziri kudindizwa mu nzira.”
Yongeyeho ati: “Ubu ingabo z’u Burusiya zazanywe hano, ingabo zacu ziri gusubiza.”


