Kuva muri AC Milan yo mu Butaliyani kugeza muri FC Barcelona kuri ubu akinira, Franck Kessie iyo atsinze igitego akunze kucyishimira atera isaluti ya gisirikare.
Uyu musore usanzwe akina hagati mu kibuga yongeye kubishimangira ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ubwo yafunguriraga amazamu FC Barcelona mu mukino wa UEFA Champions league yanyagiyemo Viktoria Plzen yo muri Repubulika ya Tchèque ibitego 5-1.
Kessie yigeze gusobanura ko impamvu yishimira igitego muri buriya buryo, ari uguha icyubahiro se umubyara wahoze ari umusirikare mu ngabo za CĂ´te d’Ivoire mbere yo kwitaba Imana uriya mukinnyi afite imyaka 11 y’amavuko.
Yagize ati: “Data umbyara yari umukinnyi w’umupira w’amaguru muri CĂ´te d’Ivoire ariko biza kurangira yinjiye mu gisirikare mu rwego rwo gukorera igihugu cye. Yapfuye azize uburwayi nyuma gato y’uko nari maze kugeza ku myaka 11. Iyo nsinze igitego nkunda gukora iyi ndamukanyo mu rwego rwo kumuha icyubahiro.”
Frankc Kessie w’imyaka 25 y’amavuko, mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo yasinyishijwe ku buntu na FC Barcelona nyuma yo gutandukana na AC Milan yari yaragezemo avuye muri Fiorentina.
Kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bo hagati mu kibuga iriya kipe y’i Catalunya igenderaho hagati mu kibuga; ndetse by’umwihariko afatwa nk’umusimbura w’igihe kirekire wa Kapiteni Sergio Busquets.


