Polisi mu Karere ka Lira mu gihugu cya Uganda, yataye muri yombi umubyeyi w’imyaka 24 ukekwaho gutera icyuma umuhungu we w’imyaka 3 avuga ko atumva kandi amutesha umutwe .
Patrick Okema, Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kyoga y’Amajyaruguru avuga ko ku mugoroba wo kuwa Kane ubwo yari mu kagari ka Te-Bung, umwana muto, Jordan Opio yakijijwe impanuka ubwo yageragezaga kwambuka umuhanda munini Lira-Kitgum mu gace ka Ngetta, ariko nyuma nyina avuga ko umwana amutesha umutwe, yongeraho ko agiye kumwica.
Ageze mu rugo, ngo yaba yarateye icyuma umuhungu mu mutwe mbere yo kumusiga aho avirirana amaraso nk’uko tubikesha KFM Uganda.
Abaturanyi bashoboye kwihutana umwana muto wavaga amaraso menshi ku kigo nderabuzima cya Ngetta ariko apfa mbere yo kugera ku kigo nderabuzima.
Abenegihugu bafashe ukekwaho icyaha bamushyikiriza abayobozi ba polisi ya Ngetta.
Mu magambo ye Okema yagize ati: “Ukekwaho icyaha ari muri kasho ya polisi ya Lira muri Ojwina, dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubshinjacyaha mbere yo kumushyikiriza urukiko ashinjwa ubwicanyi.”
Umurambo w’umwana wimuriwe mu bitaro by’Akarere ka Lira mu gihe hagitegerejwe ibizamini byo kwa muganga.


