U Burusiya bwataye ibirindiro by’ibanze mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, mu buryo butunguranye mu gihe ingabo za Ukraine zikomeje kwegera imbere zisubiza ibice byari byarigaruriwe n’ingabo z’u Burusiya .
Ifatwa rya Izyum mu ntara ya Kharkiv kuri uyu wa Gatandatu ushize biravugwa ko ari ko gutsindwa gukomeye kwa mbere kw’ingabo z’u Burusiya kuva zahatirwa kuva mu murwa mukuru, Kiev, zari zatangiye kwinjiramo muri Werurwe.
Biravugwa ko abasirikare ibihumbi b’u Burusiya bataye ububiko bw’amasasu n’ibikoresho bahunga. Ingabo z’u Burusiya zakoreshaga Izyum nk’ibirindiro by’ibikoresho zakoreshaga mu bitero zamaze amezi zigaba mu bice bitandukanye mu majyaruguru mu turere tugize Donbass nka Donetsk na Luhansk.
Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, byavuze ko minisiteri y’ingabo yatangaje ko yategetse ingabo kuva muri ibyo bice zikajya kongera ingufu muri Donetsk.
TASS yatangaje ko umuyobozi washyizweho n’u Burusiya i Kharkiv yabwiye abaturage guhunga iyo ntara bagahungira mu Burusiya “barokora ubuzima bwabo”.
Abatangabuhamya basobanuye umuvundo w’imodoka hamwe n’abantu bavaga mu bice byigaruriwe n’u Burusiya.
Aya makuru aje nyuma y’uko ingabo zidasanzwe za Ukraine zishyize ahagaragara amashusho ku mbuga nkoranyambaga ziri mu mujyi wa Kupiansk, umujyi utuwe n’abantu bagera ku 27.000.
Perezida Volodymyr Zelenskyy mu ijambo rye ku mugoroba wo ku wa gatandatu, yatangaje ko ingabo za Ukraine zanabohoje Vasylenkovo na Artemivka mu karere ka Kharkiv.
Ati: “Ingabo z’u Burusiya muri iyi minsi ziri kugaragaza ubushobozi bwazo bwo kwerekana imigongo”
Yavuze ko ingabo za Ukraine zimaze kubohoza ubutaka buri kuri kilometerokare nibura 2000 kuva zatangira nazo kuaba ibitero byo kubohoza ibice byigaruriwe n’u Burusiya muri uku kwezi.



2 Responses
Ukraine: Ingabo z’u Burusiya zataye ibirindiro by’ingenzi zari zifite mu mujyi wa Izyum
Muzihondagure ntabwo zizi icyo zirwanira
Ukraine: Ingabo z’u Burusiya zataye ibirindiro by’ingenzi zari zifite mu mujyi wa Izyum
Muzihondagure ntabwo zizi icyo zirwanira