USA yakomeje ibihano byafatiwe abarimo abayobozi ba Ethiopia

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yongereye iteka rye ryo muri Nzeri 2021 “rifatira ibihano abantu bamwe na bamwe ku bijyanye n’ikibazo cy’ubutabazi n’uburenganzira bwa muntu muri Ethiopia.” Nubwo iki gihano kimaze umwaka, Guverinoma ya Amerika ntabwo yashyize ahagaragara amazina y’abayobozi ba Ethiopia bafatiwe ibihano .

Mu ibaruwa yo ku ya 09 Nzeri yandikiye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, Nancy Pelosi, na Perezida wa Sena, Patrick Leahy, ku “gukomeza kw’ibihe bidasanzwe muri Ethiopia,” Perezida Biden yatangaje ko “Iteka 14046 ryo ku ya 17 Nzeri 2021 rizakomeza gukurikizwa nyuma ya tariki 17 Nzeri 2022 nk’uko iyi nkuu dukesha Addis Standard ivuga.

Muri iyi baruwa Perezda Biden yagize ati: “Ibibera mu majyaruguru ya Ethiopia, byaranzwe n’ibikorwa bibangamira amahoro, umutekano, n’ituze bya Ethiopia ndetse n’akarere k’ihembe rya Afurika by’umwihariko, cyane cyane ihohoterwa rikabije, amahano, ndetse n’ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu, harimo n’ihohoterwa rishingiye ku moko, gufata ku ngufu n’ubundi buryo bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no guhagarika ibikorwa by’ubutabazi, bikomeje guteza ikibazo kidasanzwe ku mutekano w’igihugu ndetse na politiki y’ububanyi n’amahanga ya Amerika. Kubera iyo mpamvu, nemeje ko ari ngombwa gukomeza ibhe bidasanzwe byatangajwe mu Iteka 14046 ku bijyanye na Ethiopia”.

Iri teka rya Perezida ryemerera umunyamabanga ushinzwe ikigega cy’igihugu gufatira imitungo n’inyungu zose z’iyo mutungo, ku bantu “bahungabanya amahoro, umutekano, cyangwa ituze bya Ethiopia, cyangwa abafite intego yo kongera cyangwa kwagura ibibazo mu majyaruguru ya Ethiopia cyangwa kubangamira ihagarikwa ry’imirwano cyangwa inzira y’amahoro. ”

Ibihano kandi bigomba kugera no ku “mitwe ya politiki, ibigo, cyangwa ibikorwa bya guverinoma ya Ethiopia, guverinoma ya Eritereya cyangwa ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu (People’s Front for Democracy and Justice), kuri TPLF ihanganye na Guverinoma ya Ethiopia kuri Guverinoma ya Amhara no ku yindi mitwe yitwara gisirikare itemewe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *