Abaturage bose basigaye Kangondo bahawe icyumweru cyo kuba bahimutse

Sangiza iyi nkuru

Bitarenze iki cyumweru cyatangiye ku itariki 12 Nzeri 2022, abaturage bose basigaye muri Kangondo bagomba kuba bahimutse bagasanga abandi i Busanza muri Kicukiro nk’uko byemejwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali .

Iyo miryango ibarirwa muri 600 ngo igomba kwimuka ku mpamvu zo guhunga imvura yo mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri 2022, kuko Iteganyagihe rya Meteo Rwanda rivuga ko izaba ari nyinshi.

Ibi Pudence Rubingisa uyobora Umujyi wa Kigali yabitangarije kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, ari kumwe n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, ndetse na Ingabire Marie-Immaculée uyobora Transparency Rwanda.

“Iyo tugereranyije uko iteganyagihe ritubwira n’imvura tugiye kubona mu mpera z’uku kwezi, twumvaga ko tutarenza icyumweru gitaha aba bantu batimutse kugira ngo hatagira ugira ikibazo,” uyu ni Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

Yakomeje avuga ko “Abasigaye bose aho bimukira harahari, inzu zose zirahari ndetse na buri muntu uri muri Kangondo uyu munsi tugereranyije n’igenagaciro rye, twamaze gutegura inzu azajyamo nk’uko n’ubundi abandi bagiye bayijyamo. Imfunguzo z’inzu n’imodoka zibimura ku buntu zirateganyijwe.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko mu minsi ya mbere abo baturage bakihagera hari n’ibiribwa bagenerwa, kugira ngo bibafashe mu gihe baba bataramenya aho bashobora kujya gushaka imirimo ivamo ibibatunga.

Umujyi wa Kigali ukomeza usobanura ko impamvu abo baturage bagomba kwimuka i Kangondo, ari ku mpamvu z’inyungu rusange zijyanye no gutura ahantu heza mu nzu zikomeye, bakava aho wita mu kajagari n’amanegeka.

Nyuma yo kwimuka i Kangondo na Kibiraro, ubutaka bwaho bumwe buzagirwa ibyanya bikomye, ahasigaye abashoramari bakazahubaka mu buryo bugezweho.

Mu Miryango 1400 yabaruwe igomba kwimuka mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro yimukira i Busanza ahubatswe inzu zigezweho, zegerejwe n’ibikorwa remezo by’ibanze bazakenera, igera kuri 614 gusa niyo imaze kuhimukira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *