Kera kabaye Kenyatta yashimiye Ruto yitegura gushyikiriza ubutegetsi, amuha umukoro

Sangiza iyi nkuru

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya kuri uyu wa Mbere yakiriye William Ruto uheruka gutorerwa kumusimbura, mbere y’amasaha make ngo amushyikirize ubutegetsi.

Kenyatta wari kumwe n’umufasha we Margaret Kenyatta, yakiriye muri Perezidansi ya Kenya Ruto na we aherekejwe na Madamu we.

Kuri uyu wa Mbere ni wo munsi wa nyuma Uhuru Kenyatta yagombaga kwicara muri Perezidansi ya Kenya nka Perezida w’iki gihugu, mbere yo gusimburwa na Ruto ugomba kurahirira kukiyobora ejo ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri.

Aba bagabo bombi bari bamaze imyaka 10 bafatanya kuyobora Kenya, bongeye guhura imbonankubone mu gihe Ruto yaherukaga gutangaza ko hari haciye amezi menshi nta wuvugisha undi; bijyanye no kuba bari barashwanye.

Kuva Bwana William Ruto atorewe kuyobora Kenya Uhuru akibereye Visi-Perezida ntiyari yaranigeze amushimira, na cyane ko ubwe yitangarije ko umuyobozi we ari Raila Odinga yari ashyigikiye mu matora.

Kuri uyu wa Mbere cyakora cyo Perezida Uhuru Kenyatta yumvikanye yita bwa mbere William Ruto Perezida watowe, anavuga ko yiteguye kumushyikiriza ubutegetsi kuri uyu wa Kabiri ndetse anamwifuriza amahirwe masa.

Yagize ati: “Njyewe n’umuryango wanjye wose turifatanya n’abanya-Kenya bose mu kwifuriza amahirwe masa Perezida mushya, Dr William Samoei Ruto kandi tunamushimira cyane kuba yarahawe n’abanya-Kenya manda yo kutuyobora nka Perezida wacu wa gatanu.”

Perezida Kenyatta yibukije Ruto ko mu gihe yitegura kurahirira Kenya, akwiye kumenya ko adakwiye kubera Perezida abamutoye gusa, ko ahubwo akwiye kuba Perezida w’abanya-Kenya bose.

Ati: “Mu ndirimbo yubahiriza igihugu cyacu turasabwa guharanira ubumwe, amahoro ndetse n’ubwisanzure no gukora cyane kandi dufatanyije kugira ngo byinshi bigerweho…”

Biteganyijwe ko umuhango w’irahira rya Ruto uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu babarirwa muri 20; barimo barindwi b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *