Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) iri mu rubanza rw’amafaranga asaga miliyoni 600 n’akarere ka Nyamasheke, aho irimo kujuririra impamvu zishingiye ku mategeko inkiko z’ibanze zashingiyeho mu kuyica amande menshi .
Ni ihazabu ituruka kuri rwiyemezamirimo wananiwe kurangiza umushinga w’akarere uyu yari afitiye garanti y’imikorere yahawe na banki.
Nk’uko iyi dosiye ibigaragaza, ibibazo byatangiye mu 2008 ubwo BPR yatangaga ingwate y’imikorere ifite agaciro ka miliyoni 19,935,235 kuri Hategeka Consult & TP, isosiyete yagiranye amasezerano yo kubaka amashuri i Nyamasheke.
Byongeye kandi, banki yishyuye isosiyete avance y’amafaranga 39.870.470 (20% y’agaciro k’isoko ryari kuri 199,352,352).
Icyakora, isosiyete ntiyubahirije amasezerano yagiranye n’akarere, kuko yataye imirimo itarangiye.
Kubera iyo mpamvu, akarere kahagaritse amasezerano mu mwaka wa 2010 maze gasaba BPR gusubiza amafaranga yahawe Hategeka Consult & TP, ariko bigaragara ko banki itibikoze.
Kubera iyo mpamvu, akarere kajyanye BPR mu nkiko mu 2019, kandi Urukiko rw’Ubucuruzi rwategetse banki kudasubiza amafaranga gusa, ahubwo no gutanga indishyi kubera ko yatinze gusubiza amafaranga.
Indishyi rusange zageze ku mafaranga 639.933.932, kubera ko urukiko mu cyemezo cyarwo rwashingiye ku ngingo ya 78 y’itegeko rigenga amasoko ya Leta ryo mu 2007 riteganya ko mu gihe amasezerano atakozwe neza cyangwa atujujwe, Banki cyangwa ikigo cy’imari cyemewe bigomba guha urwego rwatanze isoko amafaranga ya garanti y’imikorere u gihe ktarenze iminsi 10 y’akazi uhereye igihe yakiriye icyo kirego.
Kandi mu gihe yatinze, “Banki cyangwa ikigo cy’imari cyemewe gitegekwa kwishyura inyungu y’inyongera ya 1% kuri buri munsi wo gutinda kwishyura.”
Muri uru rubanza, BPR yategetswe kwishyura inyungu z’inyongera zingana na 1 ku ijana zegeranijwe mu minsi 3.330 (hafi imyaka icyenda n’igice).
Kuva urubanza rwacibwa, impande zombi zagiye mu manza mu nkiko zitandukanye zirimo Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi n’Urukiko rw’Ubujurire.
Ubu urubanza ruri mu Rukiko rw’Ikirenga, aho BPR irwanya amategeko yakoreshejwe mu kuyica amande.
Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 12 Nzeri, Joseph Mugire, Umuyobozi ushinzwe amategeko n’ingwate muri BPR yabwiye abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, ko itegeko ry’amasoko ya Leta ryakoreshejwe mu guhana banki rivuguruza ingingo ya 146 y’itegeko rigenga amasezerano iteganya ko:
“Indishyi zo kutubahiriza amasezerano zishobora gutangwa mu masezerano ariko ku giciro gikwiye hashingiwe ku gihombo nyirizina cyangwa gishobora kubaho mu gihe habaye kutubahiriza amasezerano cyangwa mu gihe bigoye gutanga ibimenyetso by’igihombo.”
Hano, yabwiye urukiko ko ihazabu yaciwe hagendewe kuri iryo tegeko yari “ikabije.”
Yasabye urukiko kwifashisha itegeko nshinga, mu ngingo yaryo ya 95 rishyiraho urwego rw’amategeko.
Ati: “Mu nzego z’amategeko, Itegeko Nshinga riruta andi mategeko yose kandi ni ryo rigomba gukurikizwa”.
Mu myanzuro yashyikirije urukiko, Fiate Cyubahiro, umunyamategeko uhagarariye Akarere ka Nyamasheke, yavuze ko ingingo ya 78 y’itegeko rigenga amasoko ya Leta ryo mu 2007 itavuguruza itegeko nshinga, kandi niyo byaba ari byo, impaka ziryerekeye zigomba gushyikirizwa urukiko nk’icyifuzo ukwacyo, bitari mu rwego rw’urubanza rukomeje.
Biteganyijwe ko Urukiko rw’Ikirenga ruzatangaza imyanzuro yarwo ku bijyanye n’uru rubanza ku itariki 7 z’ukwezi gutaha.


