Kuri uyu wa Mbere, Umuryango w’Abibmbye watangaje ko abantu miliyoni 50 ku Isi bafatiwe mu mirimo y’uburetwa cyangwa gushyingirwa ku gahato, uburira ko umubare w’abantu bisanga muri ubu bucakara bushya wakomeje kuzamuka muri iyi myaka ishize .
Umuryango w’Abibumbye wari wizeye kurandura burundu uburetwa bwose mu 2030. Aho kugirango bibe, umubare w’abantu bafatiwe mu mirimo y’uburetwa cyangwa bashyingirwa ku gahato wiyongereyeho miliyoni 10 hagati ya 2016 na 2021, nk’uko raporo nshya ibigaragaza.
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzego z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe umurimo n’abimukira ku bufatanye na Walk Free Foundation, bwerekanye ko mu mpera z’umwaka ushize, abantu miliyoni 28 bari mu mirimo y’uburetwa, mu gihe miliyoni 22 babagaho mu ishyingiranwa bahatiwe.
Mu itangazo rye nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, Guy Ryder, ukuriye umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (ILO), yagize ati: “Biratangaje kubona ikibazo cy’ubucakara bugezweho kidahinduka.”
“Nta kintu na kimwe gishobora gusobanura uku guhonyora uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.”
Raporo ivuga ko abana bagize umuntu umwe kuri batanu bakoreshwa imirimo y’agahato, aho abarenga kimwe cya kabiri bakoreshwa ubusambanyi.
Abakozi b’abimukira hagati aho bafite ibyago bikubye inshuro zirenga eshatu byo kuba bakoreshwa imirimo y’agahato kurusha abakozi bakuze batari abimukira.


