Umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye nka Ndimbati Moustapha, kuri uyu wa 13 Nzeri 2022 yatangiye kuburana mu mizi ibyaha ashinjwa birimo gusambanya umwana n’icyo kumunywesha inzoga.
Ni urubanza rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko uyu mufungwa we aburanira muri gereza ya Nyarugenge afungiwemo akoresheje ikoranabuhanga rihuza amashusho.
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Ndimbati atemerewe kujya mu rukiko kuko atari ku rutonde rw’abafungwa bagomba gusohoka muri gereza uyu munsi.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Ndimbati ibi byaha, rukamukatira igifungo cy’imyaka 25.
Mu kwiregura, nk’uko yabivugiye mu rukiko rw’ibanze, Ndimbati yahakanye ibi byaha, asobanura ko umugore witwa Kabahizi Fridaus ashinjwa gusambanya akiri umwana, baryamanye afite imyaka y’ubukure.
Uyu mufungwa kandi yemeye abana b’impanga yabyaranye na Kabahizi.
Ndimbati yatawe muri yombi muri Werurwe 2022, nyuma y’ikiganiro cya Kabahizi cyatambutse ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uyu munyarwenya yamutereranye n’abana babyaranye. Uregwa avuga ko ibi ari ukumuharabika kuko ngo yabitagaho uko bikwiye.
Umwanzuro w’urukiko rwisumbuye ku rubanza rwa Ndimbati n’ubushinjacyaha uzasomwa tariki ya 29 Nzeri 2022.




