Ndimbati ubwo aheruka mu rukiko rw'ibanze

Ndimbati yaburaniye muri gereza, asabirwa gufungwa imyaka 25

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye nka Ndimbati Moustapha, kuri uyu wa 13 Nzeri 2022 yatangiye kuburana mu mizi ibyaha ashinjwa birimo gusambanya umwana n’icyo kumunywesha inzoga.

Ni urubanza rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko uyu mufungwa we aburanira muri gereza ya Nyarugenge afungiwemo akoresheje ikoranabuhanga rihuza amashusho.

Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Ndimbati atemerewe kujya mu rukiko kuko atari ku rutonde rw’abafungwa bagomba gusohoka muri gereza uyu munsi.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Ndimbati ibi byaha, rukamukatira igifungo cy’imyaka 25.

Mu kwiregura, nk’uko yabivugiye mu rukiko rw’ibanze, Ndimbati yahakanye ibi byaha, asobanura ko umugore witwa Kabahizi Fridaus ashinjwa gusambanya akiri umwana, baryamanye afite imyaka y’ubukure.

Uyu mufungwa kandi yemeye abana b’impanga yabyaranye na Kabahizi.

Ndimbati yatawe muri yombi muri Werurwe 2022, nyuma y’ikiganiro cya Kabahizi cyatambutse ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uyu munyarwenya yamutereranye n’abana babyaranye. Uregwa avuga ko ibi ari ukumuharabika kuko ngo yabitagaho uko bikwiye.

Umwanzuro w’urukiko rwisumbuye ku rubanza rwa Ndimbati n’ubushinjacyaha uzasomwa tariki ya 29 Nzeri 2022.

Ndimbati ubwo aheruka mu rukiko rw'ibanze
Ndimbati ubwo aheruka mu rukiko rw’ibanze

Ntabwo yemera ibyaha ashinjwa
Ntabwo yemera ibyaha ashinjwa

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *