Umuhanzi Ray J wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahishuye ko Kris Jenner yarebye verisiyo zitandukanye z’amashusho ye yafashwe akora filimi asambana na Kim Kardashian mu 2007 kugirango ashobore guhitamo aho umukobwa we yagaragaraga neza mbere y’uko ayo mashusho ashyirwa hanze .
Ray J, ubusanzwe amazina ye yose ari William Ray Norwood Jr. akaba musaza w’umuhanzikazi Brandy, yongeye kugaruka kuri sextape (amashusho yifashe asambana n’uwari umugore we, Kim Kardashian) nyuma yuko Jenner, nyina wa Kardashin, atangaje ko atigeze afasha kurekura kaseti ubwo yari ari ku cyuma gifasha gutahura ikinyoma (lie detector) mu kiganiro yagiranaga na James Corden.
Muri video y’iminota 44 Ray J yashyize kuri Instagram, yongeye kuvuga ko we, Jenner, na Kardashian bafatanije gusohora kaseti yatumye Kardashian n’umuryango we baba ibyamamare, yerekana amasezerano avuga ko bagiranye. Inyandiko imwe yerekanye yerekanye amazina yahawe kaseti eshatu: 1: Cabo intro,” “kaseti 2: Cabo sex,” na “kaseti 3: Barbara sex.”
Muri videwo yabanje y’iminota 28 kuri Instagram, Ray J yavuze ko Jenner yamusabye we na Kardashian gufata amashusho ya “Santa Barbara”.
Ray J yagize ati: “kaseti ya gatatu y’imibonano mpuzabitsina, cyangwa iya kabiri bagerageje kunkinisha, iryo shyano ryitwa ‘ Santa Barbara,’ mama we yatumye tujya guyifatira amashusho ku bw’umutekano.” “Yarayirebye maze aravuga.. ati:” Turajyana n’iya mbere “kuko iya mbere ari yo nziza. Irerekana umukobwa wanjye neza kuruta iya kabiri nabakoresheje.”
Ray J muri videwo y’iminota 44 yavuze ko yakozwe mu nyandiko ya Kardashian, avuga ko yayamwandikiye kubera ko we na Jenner “bihutiraga” kumusinyisha.
Uhagarariye Kardashian na Jenner ntabwo bahise basubiza icyifuzo cya Insider cyo gutanga ibisobanuro.
Iyi kaseti yiswe “Kim Kardashian: Superstar,” yasohowe mu 2007 na Vivid Entertainment, ivuga ko yaguze kaseti kuri miriyoni imwe y’amadolari ku wundi muntu utazwi, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru People muri uwo mwaka. Yari irimo n’amashusho ya Kardashian na Ray J, yo kuva mu 2002 kugeza 2006, yafatiwe muri Cabo San Lucas mu 2002.
Muri Gicurasi, Ray J yatangarije Daily Mail ko kaseti “itigeze isohoka bitateguwe,” avuga ko yari “amasezerano n’ubufatanye hagati ya Kris Jenner na Kim na njye.”
Yatangarije iki kinyamakuru ko yahisemo kuvuga nyuma yuko kaseti yagaragaye cyane mu bice byinshi bya mbere bya season ya mbere ya “The Kardashians,” igaragaza ubuzima bw’umuryango wa ba Kardashian yatambutse bwa mbere kuri Hulu muri Mata.


