Mu ruzinduko rwe akomeje asura ibihugu byo mu Nyanja y’u Buhinde, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Nzeri yakiriwe na Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, nyuma yo kugera muri iki gihugu ku Cyumweru akubutse mu Birwa bya Maurice .
Akigera muri Madagascar, Umunyamabanga Mukuru wa OIF yasuye ishyirahamwe CADRI ryatsindiye igihembo cy’ikigega ‘Francophonie avec elles’ gifasha abagore kwihangira imirimo ibyara inyungu.


Yakomereje ku bayobozi ba Madagascar ashyikiriza ibyemezo by’amavuko abagenerwabikorwa 3541 b’umushinga w’icyitegererezo w’irangamimerere ushyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bw’intara ya Analamanga. Ibyemezo 17,700 bimaze gutangwa kuva uyu mushiga uterwa inkunga na Francophonie watangira.



Kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Nzeri, Mushikiwabo yakiriwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Madagascar, Richard J Rand, bagaragaza ubushake bwo gukomeza ubufatanye hagati ya OIF na Madagascar mu nzego zitandukanye zirimo imibereho myiza, kongerera ubushobozi ubukungu bw’abagore no guhugura urubyiruko.


Yakiriwe kandi na minisitiri w’uburezi, Dr Marie Michelle Sahondrarimalala, aho mu biganiro byabo biyemeje kurushaho gukomeza ubufatanye mu rwego rwa gahunda za IFADEM na ELAN no guteza imbere politiki y’ururimi y’igihugu ikomeje.


Nyuma nibwo Umunyamabanga Mukuru wa OIF yakiriwe na Perezida wa Repubulika ya Madagascar, Andry Rajoelina, baganira ku bibazo bihangayikishije Isi, ku mihindagurikire y’ibihe, kwihaza mu biribwa no gushora imari mu bikorwaremezo.


Banaganiriye ku mwanya Madagascar ifite mu Muryango wa Francophonie, akamaro k’uburezi n’ururimi rw’Igifaransa no ku myiteguro y’Inama itaha y’umuryango izabera i Djerba muri Tunisia ku itariki ya 19-20 Ugushyingo 2022.


