Perezida Alberto Fernandez wa Argentine yahishuye ko ari we wari utahiwe kwicwa

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Argentine, Alberto Fernandez, kuri uyu wa Mbere ushize yatangaje ko abaherutse ugerageza kwica Visi-Perezida, Cristina Fernández de Kirchner, na we bashakaga kumwica .

Fernandez yabwiye televiziyo yo muri Espagne, Telecinco, ko yageze kuri uyu mwanzuro nyuma yuko abashinzwe ubugenzacyaha babonye amakuru mashya.

Avuga ku bakekwaho icyaha; Fernando Sabag Montiel na Brenda Uliarte, yagize ati: “Ibiganiro by’abagizi ba nabi byaramenyekanye kandi bavuze ko ubutaha ari njye”.

Abashinzwe ubugenzacyaha bemeza ko abo bakekwa bateguye kandi bakagerageza gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica Visi Perezida wa Argentine, Cristina Fernández de Kirchner, nubwo ibirego bishobora kuvugururwa mu gihe abayobozi bakomeje iperereza.

Perezida Fernandez yongeyeho ko agomba kwitonda ku bijyanye n’umutekano we bwite nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ikomeza ivuga.

Ati: “Ngomba kwitonda mu gihe byambaho, ariko sinshobora kwitandukanya n’abantu banjye”.

Yongeyeho ati: “Tugomba kuba maso. Icyo ntashaka ni uko twatandukana n’abaturage. Iyo ntabwo ari Argentine”, akomeza avuga ko abakekwa ari “agatsiko k’abagizi ba nabi.”

Fernandez yakomeje avuga ko de Kirchner “ameze neza” ariko yemeza ko “byari akanya ko gutungurwa ku bantu bose,” ashimangira ko kuva igihugu cyagaruka muri demokarasi, nta byaha bya politiki nk’ibi byigeze bibaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *