Kuri uyu wa Mbere ushize mu gihugu cya Senegal habaye agashya mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu aho byabaye ngombwa ko hiabazwa abashinzwe umutekano ngo bakize abadepite bari barimo gutera ingumi n’amacupa y’amazi bagerageza kuburizamo amatora ya perezida mushya w’inteko .
Inteko yateranye ku nshuro ya mbere kuva amatora yo muri Nyakanga yaba, aho ihuriro riri ku butegetsi riyobowe na Perezida Macky Sall ryatakaje ubwiganze bwaryo, rikabona imyanya ibiri gusa irenga ku myanya yabonwe n’amahuriro abiri y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Inteko ishinga amategeko nshya yari yateranye ku isaha ya saa yine (GMT) kuwa Mbere ikintu cya mbere cyari kigenderewe ku murongo w’ibyigwa ari ugutora Perezida wayo mushya.
Nyamara ihuriro riri ku buegetsi n’abatavuga rumwe naryo bananiwe kumvikana ku buryo bwo gutora birangira habaye gukozanyaho hitabazwa polisi ngo ibakize.


