Abagabo babiri bo mu gihugu cya Uganda bapfuye nyuma yo guterana amagambo no kurwana bapfa umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza buri umwe avuga ko ari umukunzi we .
Byose byatangiye ubwo Dickson Okiror w’imyaka 28, umukozi usanzwe mu mujyi wa Ngora, yasangaga uwo mukunzi we (izina ryagizwe ibanga), umunyeshuri wiga mu wa karindwi w’amashuri abanza, ari kumwe na mugenzi we Umar Anapa w’imyaka 29, ahantu bafatira icyo kunywa ku cyumweru gishize.
Nyuma yo gukeka ko bafitanye umubano udasanzwe, abasore batangiye gutongana mbere y’uko Okiror yadukiriye Anapa, agahuragura ibipfunsi byinshi Anapa akamusiga yataye ubwenge mbere y’uko abantu batabara.
Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga ko Okiror yahunze aho, agasiga mugenzi we arwana n’ubuzima.
Anapa yahise ajyanwa mu Bitaro bya Ngora Fred, ari naho byatangajwe ko yapfuye nyuma gato yo kuhagera.
Urupfu rwa Anapa rwarakaje abo mu muryango we, maze barisuganya batangira guhiga Okiror bamusanga mu nzu ye mu Mujyi wa Ngora aho bivugwa ko bamukubise akajya muri koma.
Yakiriwe mu Kigo Nderabuzima cya Ngora IV, ari naho yapfiriye azize ibikomere.
Oscar Gregg Ageca, Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kyoga, yemeje ibyabaye, agira ati: “Umukunzi wavuzwe, bivugwa ko atujuje imyaka y’ubukure, yarahunze ariko iperereza rirakomeje.”
Yavuze ko abapfuye bari inshuti zikora imirimo imwe yo gupakira imifuka ku maduka y’ibicuruzwa muri ako karere.
Amakuru amwe avuga ko bombi bakundaganaga n’umukobwa wavuzwe ariko nta n’umwe uzi ko bakunda umukobwa umwe, kugeza kuri uwo munsi w’urupfu.


