Perezida Zelenskyy yongeye kuzamura ibendera rya Ukraine na none mu mujyi wa Izyum baherutse kwambura u Burusiya. U Bwongereza bwemeje ko Ukraine ishobora kuba yarahanuye drone y’intambara yakozwe na Iran .
Kuri uyu wa Gatatu, nibwo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yagiye muri uyu Mujyi wa Izyum, nyuma y’iminsi mike wambuwe u Burusiya.
Ibiro bya perezida byatangaje ku rubuga rwa Twitter ko Zelenskyy yari ahari kugira ngo yitabire “umuhango wo kuzamura ibendera rya Leta ya Ukraine.”
Nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga, Izyum iherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kharkiv, iri hafi y’akarere ka Donetsk kandi hari ibirindiro by’ingenzi by’u Burusiya mu gufata Donetsk.

Amafoto yashyizwe ahagaragara yerekana perezida asuhuza abasirikare bagize uruhare mu kongera gufata uyu mujyi no kwirukana Ingabo z’u Burusiya mu yindi mijyi myinshi.
Perezida Zelenskyy yagize ati: “Turagenda mu cyerekezo kimwe tugana imbere kugeza ku ntsinzi.”


