Abayobozi mu nzego z’ibanze 19 bo mu Burusiya barimo abadepite nka Ksenia Torstrem uhagarariye akarere ka St Petersburg batangije ubukangurambaga busaba Perezida w’iki gihugu, kwegura ku nshingano ye.
Ubu bukangurambaga bwatangajwe ku wa 12 Nzeri 2022 mu buryo bwo gusaba (petition), bwamagana intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine bitegetswe na Perezida Putin, bityo ngo akwiye kwegura.
Bugira buti: “Twebwe abadepite bahagarariye uturere mu Burusiya, dutekereza ko iikorwa bya Perezida Putin byangiza ahazaza h’igihugu n’abagituye. Turasaba ko Vladimir Putin yegura ku mwanya wa Perezida w’u Burusiya.”
Kugeza kuri uyu wa 14 Nzeri, abinjiye muri ubu bukangurambaga bari bamaze kugera kuri 60. Depite Torstrem yatangarije France 24 ko babutangije mu rwego rwo gushyigikira inshuti zabo zo mu gace ka Smolninskoye muri St Petersburg basabye ko Putin yagambanirwa.
Depite Torstrem yagize ati: “Twashakaga gushyigikira inshuti zacu zo muri Smolninskoye. Abayobozi batowe mu nzego zibanze twarihuje kugira ngo dushake icyo dukora mu kwerekana twifatanyije na bo. Muri iki gihe ntabwo byoroshye hatabayeho kwitegura kugirana ibibazo n’ubuyobozi. Bityo rero, twatekereje ko petition ari bwo buryo butekanye. Ntabwo bunyuranyije n’itegeko.”
Aba bayobozi batangije ubu bukangurambaga mu gihe bemeza ko inshuti zabo zo muri Smolninskoye ziri kugirana ibibazo na Polisi y’igihugu, izishinja gutesha agaciro ingabo ziri mu ntambara muri Ukraine.


