Kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Nzeri 2022, umuririmbyi wa R&B, R. Kelly, yahamijwe ibyaha ashinjwa byo gukoresha abana filimi z’urukozasoni (Child Pornography) no gushuka abana b’abakobwa batujuje imyaka y’ubukure ngo baryamane na we, ariko urukiko rwasanze adahamwa n’icyaha cyo kubangamira ubutabera mu rubanza rwo mu 2008 rwarangiye agizwe umwere .
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu rubanza ruheruka, R. Kelly, ubundi amazina ye yose akaba ari Robert Sylvester Kelly, yahamijwe ibirego bitandatu muri 13 nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ivuga.
Yahamijwe ibyaha bitatu byo gukoresha abana filimi z’urukozasoni n’ibyaha bitatu byo gushora abana bato mu busambanyi, ariko agirwa umwere ku bindi byaha birindwi birimo kubangamira ubutabera, no gucura umugambi wo kwakira filimi z’urukozasoni z’abana.
Mu Mujyi wa Chicago, guhamwa n’icyaha kimwe gusa cyo gukoresha abana filimi z’urukozasoni bitanga igihano cy’imyaka itari munsi y’icumi.
Icyemezo cy’abacamanza mu rukiko rw’akarere muri Chicago cyaje nyuma y’aho abakemurampaka b’urukiko bamaze amasaha 11 babitekerezaho mu minsi ibiri.
R. Kelly ari mu bantu bakomeye bahamwe n’ibyaha byo gusambanya ku gahato nyuma y’aho haziye ubukangurambaga bwa MeToo bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no muri iyi myaka micye shize.
Mu rubanza rw’ibyumweru bitanu, abagore benshi bahagurukiye kubwira abacamanza ko Kelly yabasambanyije bakiri bato. Inteko y’abacamanza kandi yabonye videwo ya Kelly asambanya umwana w’umukobwa yari abereye nka se wa batisimu, wavuze ko iryo hohoterwa ryatangiye mu myaka ya za 90 akiri umwangavu.
Kelly na bagenzi be bareganwa, Milton “June” Brown na Derrel McDavid, bagizwe abere ku byaha byo kugambanira kwakira filimi z’urukozasoni z’abana. Kelly na McDavid bagizwe kandi abere ku byaha byo gumbanira kubangamira ubutabera mu rubanza rwabanje.
Aba bagabo bashinjwaga gushaka guha ruswa no gutera ubwoba abatangabuhamya mu rubanza rwo muri Illinois mu 2008 aho Kelly yasanzwe ari umwere ku byaha 14 byo gukoresha abana filimi z’urukozasoni.
Muri Kamena, Kelly yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 kubera ko yahamijwe n’urukiko rw’ikirenga rwa New York ku byaha aregwa by’ibikorwa bitemewe n’amategeko n’uburaya.
Urwo rubanza rwongereye ibirego uyu muhanzi wafatwaga nk’Umwami w’Injyana ya R&B yari amaze imyaka igera muri 20 akwepa.
Kelly kandi aracyafite ibindi birego bitandukanye agomba kwisobanuraho muri Illinois na Minnesota.


