1200x-1.jpg

Suede: Minisitiri w’Intebe Magdalena Andersson yeguye ku mirimo ye

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Suede, Magdalena Andersson, yatangaje ko aza kwegura ku mirimo ye nyuma y’uko guverinoma ye itsinzwe mu matora yo ku Cyumweru .

Ihuriro rya Magdalena Andersson risa nkaho ryatsinzwe cyane n’amashyaka atavuga rumwe naryo yabonye imyanya 176 kuri 173, mu majwi 99% amaze kubarurwa.

Umuyobozi w’ishyaka Moderate Party, Ulf Kristersson, ubu biteganijwe ko azashyiraho guverinoma nshya nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Ihuriro rye ririmo ishyaka riharanira demokarasi muri Suede ryakoze ubukangurambaga bwagutse bwo kwamagana ikibazo cy’irasana rya hato na hato ry’udutsiko tw’abagizi ba nabi rikomeje gufat intera muri iki gihugu.

Imibare ya nyuma y’ibyavuye mu matora izemezwa nyuma yo kongera kubara, nk’uko bisanzwe bikorwa muri Suede.

1200x-1.jpg

N’ubwo bimeze bityo ariko, Madamu Andersson yemeye ko yatsinzwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu ushize, avuga ko aza kwegura kuri uyu wa Kane ku mugaragaro.

Ati: “Mu nteko, bafite inyungu y’umwanya umwe cyangwa imyanya ibiri.” “Ni umubare muto, ariko ni ubwiganze.”

Kwiyamamariza aya matora atabayemo kurushanwa amajwi guhambaye kwaranzwe no gushyira imbere kurwanya ikibazo cy’udutsiko tw’abagizi ba nabi, ibibazo by’abinjira n’abasohoka, ndetse n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’amashanyarazi.

Madamu Andersson yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore muri Suede ubwo yajyaga ku butegetsi mu mwaka ushize, aho yahise yegura ku munsi wa mbere ariko akongera kuwusubiraho nyuma gato.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *