FBI irashakisha umutekamutwe w’Umunyanijeriya wariye Leta ya New York asaga miliyoni 30$

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’imyaka 29 ukomoka muri Nigeria arashakishwa n’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera gutekera umutwe Leta ya New York akayiba agera kuri miliyoni 30 z’amadolari .

Mu itangazo ryo ku ya 9 Nzeri 2022 ryashyizwe ahagaragara n’ubushinjacyaha wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu karere k’iburasirazuba bwa Pennsylvania, Chidozie Collins Obasi, yashinjwe icyaha kimwe cyo gucura umugambi w’uburiganya bwifashishije ikoranabuhanga.

Iri tangazo rikomeza risobanura ko Collins akurikiranyweho kandi ‘ibirego bitandatu by’uburiganya yifahishije email, n’ibirego 16 by’uburiganya nk’ubwo yifashishije iposita, biturutse kuri gahunda igoye kandi igenda ihindagurika yibasiye Abanyamerika binyuze mu kuboherereza ubutumwa kuri interineti butanga “imirimo itemewe iwabo.

Ngo mu gihe c’icyorezo cya COVID-19 nk’uko iyi nkuru dukesha Africanews.com ivuga, ushinjwa bivugwa ko “yimukiye mu kwibasira ibitaro byo muri Amerika ndetse na sisitemu z’ubuvuzi atanga ibyuma yongera umwuka bya baringa byo kugurisha guhera muri Werurwe 2020.

Amaherezo yongeye kwerekeza ibitekerezo bye ku gukoresha amakuru yibye y’abenegihugu b’Abanyamerika mu gusaba no kubona inguzanyo zignewe abo ubukungu bwabo bwahungabanyijwe n’icyorezo muri Kamena 2020.

Collins ntabwo ngo akora wenyine muri ubwo butekamutwe. Nk’uko iryo tangazo ribivuga, afite abantu bakorana muri Canada ariko akaba yahuzaga ibikorwa by’uburiganya yibereye muri Nigeria.

“Babifashijwemo n’abagambanyi muri Canada n’ahandi. Uregwa na bagenzi be bafatanije bivugwa ko babonye amadolari arenga 31.000.000 binyuze muri iyi gahunda y’uburiganya butandukanye, aho umubare munini w’ayo mafaranga arenga miliyoni 30 yaturute muri Leta ya New York hagamijwe kugura ibyuma byongera umwuka. ”

FBI yatangiye gushakisha uyu musore wahunze nk’uko itangazo rikomeza rivuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *