Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu, Bobi Wine, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yageze mu gace ka Bucha muri Ukraine kagabweho ibitero bikomeye n’ingabo z’u Burusiya.
Ibitero muri aka gace byabaye muri Werurwe 2022. Ubwo ingabo z’u Burusiya zagasohokagamo, hashyizwe hanze amafoto n’amashusho bigaragaza imirambo myinshi y’abasivili bishwe yari irambaraye mu mihanda yaho ndetse n’ibikorwaremezo byatwitswe.
Ni ubwicanyi Leta y’u Burusiya yatangaje ko itagizemo uruhare, ahubwo isobanura ko ari iza Ukraine zishe aba basivili, zikabyegeka ku ruhande zihanganye na rwo. Imiryango mpuzamahanga yasabye ko bwakorwaho iperereza, ababugizemo uruhare bakagezwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC.
Kuri uyu wa 15 Nzeri 2022, Bobi Wine yatangaje ati: “Ndacyari muri Ukraine, nasuye uduce twa Bucha, Dmitrovka, Borodyanka na Hostomel. Iyi mijyi si ikimenyetso cy’ibyangijwe n’ibyashenguwe n’intambara y’urugomo y’u Burusiya kuri Ukraine gusa, ahubwo ni n’icyo kwihangana kw’abanya-Ukraine barwananye ingoga.”
Uyu munyapolitiki wanabaye umuhanzi ukomeye muri Uganda yavuze ko mu gusura ibyangiritse, yageze no ku ntwaro z’ingabo z’u Burusiya zasenyewe muri utu duce, zirimo ibifaru, nk’uko bigaragara no mu mafoto.
Uyu munyapolitiki yageze muri Ukraine tariki ya 13 Nzeri. Yasobanuye ko ari muri gahunda yo gushyigikira iki gihugu mu ntambara kirimo n’u Burusiya.





