Visi Meya Rusilibana (ibumoso)

Ruhango: Basabye imashini zitunganya umutobe, bahabwa izicira ibikatsi

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwasobanuye ko uruganda rwa Kabagari rwahawe imashini zicira ibikatsi, aho guhabwa izitunganya umutobe w’inanasi rwari rukeneye.

Bwabisobanuriye abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imari n’umutungo bya Leta mu nteko ishinga amategeko, izwi nka PAC, kuri uyu wa 16 Nzeri 2022.

Uruganda rwa Kabagari rutunganya umusaruro w’inanasi rufite amateka. Mu kibanza cyarwo hari imashini zageze mu Rwanda mu mwaka w’2004 ku nkunga y’umuryango w’Abadage, zipfundikirwa ahantu mu bikarito hafi 12.

Byageze ubwo ababishinzwe bagerageza kuzikoresha kugira ngo barebe ko zatanga umusaruro. Aho gukora umutobe mu nanasi, izi mashini zaciye ibikatsi. Zo hamwe n’izindi zikora amacupa zatangiye kwangirika.

PAC yashatse kumenya icyerekezo ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bufitiye uru ruganda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Mbabazi Muhoza Louis asubiza ko hagiye gukorwa inyigo.

Gitifu Mbabazi yasubije ati: “Hariho imashini zageze mu Rwanda muri 2004, zipfundikirwa imyaka 12 ahantu ziri mu bikarito, kugeza 2016. Abantu barazesitara, aho kugira ngo bagerageze ibyo zagenewe, basanga icyo zikora ntabwo ari cyo abantu bibwira ko zikora. Hari uwigeze kumbwira ngo bari bazi ko zikora umutobe w’inanasi uyunguruye, bageze aho basanga icira ibikatsi. Bisaba ko bongera kubikanda kugira ngo hazemo umutobe.”

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirishije ushinzwe ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney yavuze ko bagerageje gukorana n’ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi mu by’inganda, NIRDA, inzego zombi zisanga hari imashini zigomba kugurishwa, zigasimbuzwa izigezweho.

Visi Meya Rusiribana yasezeranyije PAC ko uyu mwaka uzarangira ibintu byose biri ku murongo, maze ibagira inama yo kwihutisha iki gikorwa.

Visi Meya Rusilibana (ibumoso)
Visi Meya Rusilibana (ibumoso)
Abadepite bagize PAC bumva ibisobanuro by'abayobozi b'akarere ka Ruhango
Abadepite bagize PAC bumva ibisobanuro by’abayobozi b’akarere ka Ruhango

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

6 Responses

  1. Ruhango: Akarere kaguze imashini yo gutunganya umutobe, gasanga icira ibikatsi
    Ibi bivugwa henshi imari ya leta isa nitagira abayicunga, abakagombye gufasha leta nibo byikubita mu nkokora !!! Mperuka abatumwa ibyo byose baba bitwa impuguke, inzobere…..Ibaze ngo ” zizagurishwa hazanwe izigezweho!” Izo se zazanwe hashingiwe kubiki? Bari bahumye se? PAC izavuga iruhe kuko bizahora bityo

  2. Ruhango: Akarere kaguze imashini yo gutunganya umutobe, gasanga icira ibikatsi
    Ibi bivugwa henshi imari ya leta isa nitagira abayicunga, abakagombye gufasha leta nibo byikubita mu nkokora !!! Mperuka abatumwa ibyo byose baba bitwa impuguke, inzobere…..Ibaze ngo ” zizagurishwa hazanwe izigezweho!” Izo se zazanwe hashingiwe kubiki? Bari bahumye se? PAC izavuga iruhe kuko bizahora bityo

  3. Ruhango: Basabye imashini zitunganya umutobe, bahabwa izicira ibikatsi
    Narababwiye, ku nteko hazashyirwe mabuso na RIB hafi aho. Uwisibanuye nabi muri PAC bikagaragara ko yanyereje, RIB ijye imuhambiriza amategeko.
    Naho ubundi amakosa azahora asubirwamo

  4. Ruhango: Basabye imashini zitunganya umutobe, bahabwa izicira ibikatsi
    Narababwiye, ku nteko hazashyirwe mabuso na RIB hafi aho. Uwisibanuye nabi muri PAC bikagaragara ko yanyereje, RIB ijye imuhambiriza amategeko.
    Naho ubundi amakosa azahora asubirwamo

  5. Ruhango: Basabye imashini zitunganya umutobe, bahabwa izicira ibikatsi
    Nyuma y’imyaka 16 Imashini n’ubwo yaba yarakorewe mu BUDAGE ntabwo yaba i gikora, yewe sinzi niba wanabona pièce de rechange. Uburangare kubazakiriye. Garantie iba yarakurangiranye.

  6. Ruhango: Basabye imashini zitunganya umutobe, bahabwa izicira ibikatsi
    Nyuma y’imyaka 16 Imashini n’ubwo yaba yarakorewe mu BUDAGE ntabwo yaba i gikora, yewe sinzi niba wanabona pièce de rechange. Uburangare kubazakiriye. Garantie iba yarakurangiranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *