Kirehe: Abahize abandi mu gutanga Mituelle bahembwe Brochette

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwabagiye ikimasa abaturage bo mu Murenge wa Mpanga, mu rwego rwo kubashimira ko bahize bagenzi babo bo mu yindi mirenge mu gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé).

Kagenzi Grégoire ushinzwe itumanaho mu karere, yavuze ko bakoze kiriya gikorwa mu rwego rw’ubusabane no kwereka abaturage ko ubuyobozi bw’Akarere bwishimira ubwitabire bwabo mu kwishyura Mutuelle de Santé.

Yabwiye Taarifa ati: “Kiriya kimasa ni icyo twaguriye abaturage kugira ngo bakirye, mu rwego rwo kubashimira ko bitabiriye mu buryo bugaragara gutanga ubwisungane mu buzima. Kwishyura mutuelle de santé birakomeje ariko kugeza ubu Umurenge wa Mpanga niwe uri imbere.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe kandi bwashimiye abatuye Umurenge wa Mahama, kubera ko ubukungurambaga bwo kwitabira gutanga buriya bwisungane babugeze kure.

Imibare ya RSSB ivuga ko Akarere ka Kirehe kari ku mwanya wa munani(8) mu bwitabire bwo kwishyura Mutuelle de Santé n’amanota 86.1%.

Mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe, Umurenge wa Mpanga niwo uri ku mwanya wa mbere mu gutanga Mutuelle de santé ku kigero cya 92.48%.

Ni mu gihe imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB)ivuga ko Abanyarwanda bamaze kujya mu bwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de santé bangana na 80.5%.

Akarere ka Gakenke niko kaza ku mwanya wa mbere mu kwishyura mutuelle de santé(91.9%) kagakurikirwa na Gisagara (90.1), Nyaruguru (88.4%), Gicumbi( 87.6%) na Burera ( 85.4%).

Akarere ka Kicukiro gafite abaturage bakize kurusha abandi mu Rwanda ni ko kari ku mwanya wa nyuma mu kwishyura mutuelle de sante, kuko gafite amanota angana na 67.4%.

Kicukiro ikurikirwa n’Akarere ka Nyarugenge gafite 69.7%, hagataho Akarere ka Gasabo gafite amanota 70.6%.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Kirehe: Abahize abandi mu gutanga Mituelle bahembwe Brochette
    Ikimasa kimwe kubaturage b’umurenge wose? Menya kitanahaza n’umudugudu!

  2. Kirehe: Abahize abandi mu gutanga Mituelle bahembwe Brochette
    Ikimasa kimwe kubaturage b’umurenge wose? Menya kitanahaza n’umudugudu!

  3. Kirehe: Abahize abandi mu gutanga Mituelle bahembwe Brochette
    Muvuze ibya brochete munyibutsa amagambo ya Jenerali Kabarebe wavuzeko iyo winjiye mu gisirikari babanza “kuguformata” ku bulyo nyuma y’amezi abili bakubaza bati “izina lyawe?” ugasubiza uti “ubugari”. Bakubaza bati uvuyehe. uti “ibishyimbo”! Ibi rero kimwe n’icya kiriya kimasa birerekana ko abanyarwanda babaye “formate” ku bulyo ahari ibitekerezo by’igihugu n’imigambi yubaka hagiye inda! Birababaje!

  4. Kirehe: Abahize abandi mu gutanga Mituelle bahembwe Brochette
    Muvuze ibya brochete munyibutsa amagambo ya Jenerali Kabarebe wavuzeko iyo winjiye mu gisirikari babanza “kuguformata” ku bulyo nyuma y’amezi abili bakubaza bati “izina lyawe?” ugasubiza uti “ubugari”. Bakubaza bati uvuyehe. uti “ibishyimbo”! Ibi rero kimwe n’icya kiriya kimasa birerekana ko abanyarwanda babaye “formate” ku bulyo ahari ibitekerezo by’igihugu n’imigambi yubaka hagiye inda! Birababaje!

  5. Kirehe: Abahize abandi mu gutanga Mituelle bahembwe Brochette
    Ubundise koko burushete ahaa ese icyo kimasa iyo kigurishwa cyakavamo amafaranga yogutangira abatarayatanze kobayabuze ubwo nubujiji

  6. Kirehe: Abahize abandi mu gutanga Mituelle bahembwe Brochette
    Ubundise koko burushete ahaa ese icyo kimasa iyo kigurishwa cyakavamo amafaranga yogutangira abatarayatanze kobayabuze ubwo nubujiji

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *