Ba Perezida b’ibihugu 6 bahejwe mu muhango wo gushyingura Umwamikazi Elizabeth II

Sangiza iyi nkuru

Umunsi umwe wonyine kuri ubu ni wo ubura kugira ngo Elizabeth II wahoze ari Umwamikazi w’u Bwongereza atabarizwe, mu muhango biteganyijwe ko uzitabirwa n’ababarirwa mu 2,200.

Ku wa Mbere tariki ya 19 Nzeri ni bwo Umwamikazi Elizabeth II azatabarizwa, nyuma y’iminsi 10 atanze.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abanyacyubahiro babarirwa muri 500 ni bo batumiwe muri uriya muhango, gusa bakaba bagomba no kwiyongeraho n’inshuti n’abavandimwe b’umuryango w’ibwami.

Cyakora cyo hari ibihugu abakuru bayo batatumiwe muri uriya muhango wo gutabariza umwamikazi Elizabeth II ahanini bitewe n’ibibazo bishingiye kuri Politiki bifitanye n’u Bwongereza.

Ibi birimo u Burusiya bwa Vladimir Putin butatumiwe kubera intambara bushinjwa gushoza kuri Ukraine, cyo kimwe na Belarus ishinjwa kubushyigikira.

Ibindi bihugu bihugu abakuru babyo batatumiwe harimo Syria, Venezuela, Afghanistan na Birmanie (Myanmar).

Igihugu cy’u Bushinwa n’ubwo cyo kidakunze kujya imbizi n’u Bwongereza Perezida wacyo, Xi Jinping yaratumiwe, mu gihe ibihugu birimo Iran na Koreya ya Ruguru na byo byatumiwe ariko bigategekwa kohereza ababihagarariye ku rwego rwa ba Ambasaderi.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Ba Perezida b’ibihugu 6 bahejwe mu muhango wo gushyingura Umwamikazi Elizabeth II
    Mwatubwira ukuntu utegeka Commonwealth yibaagiranye mu batumirwa? Ako gasuzuguro kazahagararira aho?

    1. Ba Perezida b’ibihugu 6 bahejwe mu muhango wo gushyingura Umwamikazi Elizabeth II
      wowe Ruhunga Jacque uretse kwibaraguza no kuvuga ibyo utazi ni he wasomue bakubwira ko uyobora common wealth atatumiwe? yaratumiwe kdi nubu ariyo..ntimukabare izo muatazi

    2. Ba Perezida b’ibihugu 6 bahejwe mu muhango wo gushyingura Umwamikazi Elizabeth II
      wowe Ruhunga Jacque uretse kwibaraguza no kuvuga ibyo utazi ni he wasomue bakubwira ko uyobora common wealth atatumiwe? yaratumiwe kdi nubu ariyo..ntimukabare izo muatazi

  2. Ba Perezida b’ibihugu 6 bahejwe mu muhango wo gushyingura Umwamikazi Elizabeth II
    Mwatubwira ukuntu utegeka Commonwealth yibaagiranye mu batumirwa? Ako gasuzuguro kazahagararira aho?

  3. Ba Perezida b’ibihugu 6 bahejwe mu muhango wo gushyingura Umwamikazi Elizabeth II
    Uravugande se kobavuze abatatumiwe abatumiwe ko barenga 500 urashaka amazing yabo? byagorana uwanyu yarahibereye

  4. Ba Perezida b’ibihugu 6 bahejwe mu muhango wo gushyingura Umwamikazi Elizabeth II
    Uravugande se kobavuze abatatumiwe abatumiwe ko barenga 500 urashaka amazing yabo? byagorana uwanyu yarahibereye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *