Kuri uyu wa Gatandatu, minisiteri y’ibikorwaremezo ya Ukraine yatangaje ko ubwato bwa gatatu bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku Isi (WFP), bwavuye ku Cyambu cya Chornomorsk cyo ku Nyanja y’Umukara muri Ukraine bwikoreye toni zigera ku 30.000 z’ingano werekeza muri Afurika .
Mu itangazo yashyize ahagaragara, iyi minisiteri yagize iti“Ubwato bwerekeje muri Ethiopia. Dukurikije ikigereranyo cya Loni, Ethiopia yugarijwe n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa. ”
Yavuze ko ku bufatanye na WFP, amato atatu yuzuye toni zirenga 90.000 z’ingano ari mu nzira yerekeza muri Ethiopia na Yemeni nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Minisiteri yagize iti: “Turateganya kohereza izindi toni 190.000, ubu ziri kugurwa n’abafatanyabikorwa b’Umuryango w’Abibumbye.” Yongeyeho ko usibye ubu bwato bwa IKARIA ANGEL, ubuni bwato icyeneda bwahagurutse ku byambu byo muri Ukraine kui uyu wa Gatandatu ushize.
Ingano igihugu cya Ukraine cyoherezaga mu mahanga zaragabanutse cyane kuva intambara yatangira kubera ko ibyambu byayo byo ku Nyanja y’Umukara, inzira y’ingenzi iyoherezwaga hanze byanyuzwagamo, byafunzwe, bituma ibiciro by’ibiribwa ku Isi bitumbagira kandi bitera ubwoba bw’ibura ryabyo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibyambu bitatu byo ku Nyanja y’Umukara byongeye gufungurwa mu mpera za Nyakanga nyuma y’amasezerano hagati ya Moscou na Kyiv, yashyizweho umukono bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Abibumbye na Turkiya.


