Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yihanangirije mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, amusaba kwirinda gukoresha intwaro za kirimbuzi cyangwa iz’ubumara nyuma y’uko ingabo ze zikomeje kwamburwa ahantu hatandukaye zari zarigaruriye mu ntambara yo muri Ukraine .
Mu kiganiro “60 Minutes”yagiranye na US TV gitambuka kuri iki Cyumweru, Perezida Joe Biden yagize ati “Ntuzabikore. Ntuzabikore. Ntuzabikore.”
Biden yakomeje agira ati: “Wahindura isura y’intambara bitandukanye n’ikintu cyose kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangira.”
Biden abajijwe icyo Amerika izasubiza, Biden yavuze ko igikorwa nk’iki kizagira ingaruka.
Perezida ati: “Bazarushaho kuba ibicibwa ku Isi kuruta uko byahoze.” “Kandi ukurikije urugero rw’ibyo bakora bizagena igisubizo cyaba.”
Intwaro za kirimbuzi zishobora gukoreshwa mu ntera ngufi cyangwa ndende kandi intwaro nk’izi ziriho zifite ubukana bukubye inshuro nyinshi izakoreshejwe na Amerika i Hiroshima na Nagasaki mu Ntambara ya II y’Isi, zigahitana abantu babarirwa hagati ya 129,000 na 226,000.


