Perezida wa Sena y’u Rwanda ari i Bujumbura mu Burundi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Iyamuremye Augustin, kuva ejo ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri ari i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho yitabiriye inama ya ba Perezida ba za Sena z’ibihugu bya Afurika n’iby’Abarabu (ASSECAA).

Iyi nama iri kuba ku nshuro yayo ya cyenda, iteganyijwe kubera i Bujumbura kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nzeri 2022 kugeza ejo ku wa Kabiri.

Senateri Iyamuremye Augustin akigera i Bujumbura ku Cyumweru, yakiriwe na mugenzi we Hon. Sinzohagera Emmanuel uyobora Sena y’u Burundi.

Sena y’u Rwanda yatangaje ko iriya nama ya ASSECAA izaganira ku ngingo zigamije gushakira igisubizo kirambye ibibazo birimo icyorezo cya COVID-19, ndetse n’ingaruka intambara ya Ukraine n’u Burusiya yagize ku byangombwa nkenerwa birimo ibikomoka kuri Peteroli, ingufu ndetse n’ibiciro by’ibiribwa.

Yavuze ko Senateri Iyamuremye by’umwihariko azakoresha iriya nama y’i Bujumbura nk’amahirwe yo gutumira ba Perezida ba Sena bagenzi be mu nama rusange y’Umuryango w’Inteko zishinga Amategeko (IPU) izabera mu Rwanda.

Iyi nama izaba iba ku nshuro yayo ya 145, iteganyijwe kubera i Kigali hagati y’itariki ya 10 n’iya 11 Ukwakira uyu mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *