Guverinoma y’u Burundi yamaganye uburyo ingoma ndangamuco zayo zakoreshejwe mu gitaramo cyitwa Nyege Nyege cyabereye muri Uganda mu mpera z’icyumweru gishize.
Minisiteri y’u Burundi ishinzwe ibikorwa bya EAC, urubyiruko n’umuco kuri uyu wa 18 Nzeri 2022 yatangaje ko yakurikiranye uburyo izi ngoma zakoreshejwe muri iki gitaramo kandi ngo ntizihanganira abakoresha nabi imigenzo y’u Burundi.
Yagize iti: “U Burundi bwamenye ikoreshwa nabi ry’ingoma ndangamuco yabwo mu gitaramo cya Nyege Nyege 2022 cyabereye muri Uganda. Minisiteri ishinzwe umuco iramenyesha abo mu gihugu n’amahanga ko itazihanganira uzakoresha nabi umuco n’imigenzo y’u Burundi.”
Iyi Minisiteri yibukije ko izi ngoma zemejwe nk’ikirango cy’u Burundi n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, siyansi n’umuco (UNESCO) mu 2007, nk’uko byemezwa n’itegeko No 100/0196 ryo ku wa 20/10/2017.
Mu butumwa yamenyesheje abarimo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, iyi Minisiteri yatangaje ko ukoresha nabi izi ngoma abihanirwa n’amategeko.
Ubusanzwe izi ngoma zambikwa ibirango by’u Burundi zikoreshwa gusa n’abakaraza bihariye baba bambaye ibisa n’ibendera ry’igihugu bazwi nk’Abatimbo. Gusa mu gitaramo cya Nyege Nyege bigaragara ko buri wese, uko yambaye kose, yari yahawe rugari ngo azikoreshe uko abyifuza.




