Uko gaz u Burusiya bwoherezaga muri EU yagabanyutseho 43% ariko inyungu ikikuba gatatu

Sangiza iyi nkuru

Ibihano by’uburengerazuba bigamije gukoma mu nkokora inganda za gaz y’u Burusiya biravugwa ko byagize ingaruka zitandukanye n’izari zitezwe, kubera ko kuzamuka kw’ibiciro by’ingufu byafashije igihangange mu bucukuzi n’ubucuruzi bwa gaz mu Burusiya, Gazprom, kongera inyungu .

N’ubwo gaz yoherezaga mu bihugu by’u Burayi yagabanyutse bikabije, iyi sosiyete yo yakubye kabiri inyungu ikura muri gaz yohereza mu mahanga nk’uko Oliver Hortay, ukuriye ubushakashatsi kuri politiki y’ingufu n’ikirere mu kigo cy’ibitekerezo cyo muri Hongria abitangaza.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati: “Gazprom iri gutanga mu Burayi gaz yagabanutseho 43% muri uyu mwaka ugereranyije n’umwaka ushize, aho ugereranyije yazamutse ibiciro inshuro eshatu. Inyungu sosiyete yinjiza ikuye mu byo yohereza mu Burayi iziyongera kuva kuri miliyari 53 z’amadorari kugera kuri miliyari 100 z’amadolari. ”

Ibi binasimangirwa muri raporo iherutse gusohoka mu kinyamakuru Financial Times, ivuga ko ibiciro biri hejuru bya gaz byafashije Gazprom kuringaniza kugabanuka kwa gaz yoherezwaga mu bihugu by’u Burayi. Nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza ngo kuri ubu gazprom yohereza ku bakiriya bayo bo mu Burayi metero kibe miliyoni 84 za gaz inyuze muri Ukraine na Turkiya ku munsi, ugereranije n’umwaka ushize aho yoherezaga metero kibe miliyoni 480.

Kugabanuka kw’iyoherezwaga inyujijwe mu muyoboro wa Nord Stream 1 kubera ibibazo bya tekiniki byatewe n’ibihano, biteganijwe ko “bizazamura ibiciro muri uyu mwaka ku kigereranyo cy’inshuro zikubye eshatu ugereranyije no mu 2021”, nk’uko byatangajwe n’umusesenguzi wa BCS Global Markets, Ron Smith, ku wa Gatanu ushize, wongeyeho ko bizazamura amafaranga iyi sosiyete yo mu Burusiya yinjiza ho 85% akagera kuri miliyari 100 z’amadolari.

Nk’uko impuguke zibigereranya, mu 2022 gaz Gazprom yohereza hanze izagabanyukaho 43% ariko ku kigereranyo cy’igiciro cy’amadorari 1000 kuri metero kibe.

Mu mpera za Kanama, Gazprom ikaba yarahishuye ko yinjije miliyari 41,75 z’amadolari y’inyungu mu gihembwe cya mbere cya 2022 honyine ugereranije na miliyari 29 z’amadorari yinjije mu mwaka wa 2021 wose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *